AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Perezida Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth bemeje isubikwa rya CHOGM2021

Yanditswe May, 07 2021 20:48 PM | 63,956 Views



Kuri uyu wa Gatanu Perezida Paul Kagame n'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland batangaje ko Inama ya CHOGM2021  yagombaga kubera mu Rwanda muri Kamena yongeye gusubikwa, bitewe n'icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho iki cyorezo gikomeje kwiyongera mu bihugu bitandukanye, cyane u Buhinde bukaba ari bwo bwugarijwe cyane.

Mu itangazo uyu muryango washyize ahagaragara, wavuze ko nyuma yo gusuzuma ibimenyetso no gusesengura iby’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, kugisha inama ubunyamabanga bwa Commonwealth n’abanyamuryango, hafashwe icyemezo cyo gusubika iyi nama ku nshuro ya kabiri yagombaga kubera mu Rwanda.

Ubwo yavugaga kuri iri subikwa, Perezida Kagame yagize ati “Icyemezo cyo gusubika inama ya CHOGM ku nshuro ya kabiri, ntabwo cyakiriwe neza, ariko ubuzima n’imibereho y’abaturage bose ba Commonwealth muri ibi bihe bikomeye bigomba gufata umwanya wa mbere. Dutegereje kuzakira abagize umuryango wa Commonwealth i Kigali mu nama ya CHOGM mu gihe gikwiye.”

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland we yagize ati “Tuzi ko icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugira ingaruka zikomeye ku banyamuryango bacu, abenshi muri bo bakomeje guhura n’ibihombo byo kubura ubuzima bw’abaturage. Nubwo bitunguranye kandi bibabaje ko tudashobora guhuriza hamwe abayobozi muri Commonwealth muri iki gihe, ngo baganire ku bibazo bikomeye, ariko tugomba kuzirikana ingaruka nini inama nini zitera abantu bose.”

“Ndifuza gushimira Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage barwo ku bunyamwuga, inkunga, kwihangana no kuba bariteguye kwakira inama ya CHOGM, ndifuza gushimira abanyamuryango bose by’umwihariko u Bwongereza nk’ahari ibiro bikuru, ndetse n’u Buhinde bwahuye n’ikibazo gikomeje muri ibi bihe. Ntegeranyije amatsiko igihe dushobora kongera guhura nk'umuryango wa Commonwealth imbonankubone mu Rwanda, igihe ibintu bizaba bitwemerera kubikora nta kibazo.”

Iyi nama yari iteganyijwe kubera mu Rwanda tariki 22–27 Kamena, 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19 cyari gikomeje ku Isi.

Nyuma Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth ku bufatanye n’abashinzwe gutegura iyi nama ni bwo bari bafashe icyemezo ko yongera kuba tariki 21 Kamena 2021.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira