AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Perezida Kagame arakira mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi

Yanditswe Jun, 25 2021 10:30 AM | 74,609 Views



Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame arakira mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Congo mu ruzinduko agirira mu Rwanda.

Abakuru b’ibihugu byombi barahurira mu karere ka Rubavu, bikaba biteganyijwe ko basura bimwe mu bikorwaremezo byagizweho ingaruka n'iruka rya Nyiragongo.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Kagame na we azasura Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Intumwa z’ibihugu byombi zizashyira umukono ku masezerano, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano w’u Rwanda na RDC.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri DRC ruzasozwa n’ikiganiro n’abanyamakuru.

Tariki 22 Gicurasi uyu mwaka, abantu babarirwa mu bihumbi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bahunze bava mu Mujyi wa Goma uri mu Burasirazuba bw'igihugu nyuma yuko ikirunga kirutse, abenshi bahunze berekeza mu Rwanda.

Aba baturage bakigera mu Rwanda bahawe ubufasha burimo guhabwa ibiribwa no gucumbikirwa, nyuma abashatse gusubira mu gihugu cyabo u Rwanda rubaha imodoka zibacyura.


James Habimana




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #