Yanditswe Dec, 05 2020 08:08 AM | 160,509 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko nubwo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rusange muri Afrika ryadindijwe n’icyorezo cya koronavirusi, iki cyorezo cyerekanye ko imikoranire y’ibihugu ikenewe kuruta ikindi gihe byigeze kubaho.
Amasezerano y’amateka ashyiraho isoko rusange ku mugabane wa Afrika yashyiriweho umukono Kigali muri Werurwe 2018. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo byari byitezwe ko iri soko rihuje abagera kuri miliyari na miliyoni 200 ritangira gushyirwa mu bikorwa. Kubera icyorezo cya Covid-19 cyazambije ubukungu kigakoma mu nkokora ubuhahirane itangira ry’iri soko ryimuriwe ku wa 1 Mutara 2021.
Mu nama yabaye hasigaye ibyumweru bike ngo iri soko ritangire,abayobozi batandukanye ku mugabane wa Afrika bahuriye hamwe basuzuma ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho iri soko.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari uyuboye umuryango wa Afrika yunze ubumwe ubwo aya amasezerano yashyirwagaho umukono,yatangaje ko ubufanye bw’ibihugu bukenewe kuruta igihe cyose kigeze kubaho.
Yagize ati “Mu myaka ibiri ishize twasinye amasezerano y’amateka,dufatanyije twanditse paji nshya mu mateka yo kwishyira hamwe kwa Afurika. Icyorezo cya koronavirusi cyadindije gutangira gucuruzanya hagati y’ibihugu ,ariko ntitugomba gukura mu ruge. Gukorera hamwe birakenewe cyane kuruta ikindi byigeze kubaho kugira ngo tubashe kuzahura ubukungu no kubaka ubudahangarwa ku bindi biza cyaza mu gihe kiri imbere.”
Perezuida wa Repubulika wanayoboye amavurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yashimangiye ko ubucuruzi hagati y’ibihugu ari uburyo buzafasha kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo covid-19
Ati “Gucuruzanya hagati y’ibihugu bizazana inyungu zisangiwe kandi bizatuma twiyubakamo ubushobozi bwo guhatana ku ruhando mpuzamahanga. Muri Afrika, mu byumweru bike turaba dutangiye gukora ubucuruzi hagati yacu. Dukeneye ko urwego rw’abikorera rwinjiramo ku buryo bugaragara. Ibyo bishatse kuvuga mwe mwese dukoraniye hamwe uyu munsi.”
Isoko rusange muri Afrika ni kimwe mu bikorwa byitezweho gugindura imikorere ya Afurika mu murongo wo kubaka, kwihesha agaciro no kuba Afurika beneyo bifuza.
Jean Pierre KAGABO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru