Yanditswe Apr, 13 2021 18:23 PM | 21,256 Views
Perezida
wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko ubutwererane bw’u Rwanda n’u Buhinde
bugenda burushaho gutera imbere kandi ko intego ari ukurushaho gushimangira
imibanire y’ibihugu byombi.
Ibi Umukuru w’igihugu yabivugiye mu muhango wo gutangiza ibiganiro ngarukamwaka byiswe “Raisina dialogue” bisuzumirwamo ibibazo byugarije isi muri uyu mwaka bikaba byibanze ku cyorezo Covid-19, ibiganiro byanitabiriwe na Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi.
Muri ibi biganiro bitegurwa n’umuryango Observer Research Foundation ku bufatanye na Guverinoma y’u Buhinde, Perezida Kagame yavuze ko ku ba byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga bigaragaza ubukana bwa Covid-19, icyorezo kitibasiye urwego rw’ubuzima gusa,ahubwo ngo cyanashegeshe ubufatanye mpuzamahanga.
Ati “Covid19 ni ikibazo cyugarije isi mu bijyanye n’ubuzima ariko kandi ni icyorezo kibangamiye ubufatanye mpuzamahanga. Kubona inkingo biri kugaragaramo ubusumbane bukabije. Mu bihe nk’ibi, ibintu bibaye bike, imbaraga n’ubukungu ni byo bizagena uko ibintu bizagenda. Ariko u Buhinde usibye kuba bufite ibindi bibazo byabwo, bwakoze inkingo nyinshi zoherejwe muri Afurika binyuze muri gahunda ya Covax n’izindi gahunda.”
Iyo hatabaho ubushobozi bukomeye bw’u Buhinde mu gukora inkingo ndetse umutima wo gufatanya n’abandi, byari gushoboka ko Afurika iba itarabona inkingo nkizo imaze kubona. Ibi byerekanye amahirwe ahari akwiye kubyazwa umusaruro, agashorwamo imari mu bufafanye bw’abikorera ku ruhande rw’u Buhinde na Afurika cyane cyane mu bijyanye n’ikorwa ry’imiti.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Buhinde ukomeje gutera imbere mu nzego zinyuranye.
Ati “Umubano hagati y’u Buhinde n’u Rwanda ukomeje kugana aheza kandi intego yacu ni ugushimangira ubwo bufatanye n’umubano. U Rwanda n’u Buhinde bikomeje gukorana ku bijyanye n’iterambere ry’ibikorwa remezo. Intego nyamukuru ni ukuzamura urwego rw’uburezi no kubona akazi ku rubyiruko yaba urw’u Buhinde n’u Rwanda.”
Yunzemo ati “Ubumenyi, guhanga udushya, n’ubukungu bubungabuka ibidukikije ni byo bizadufasha gukomeza gutera imbere na nyuma y’iki cyorezo. Ibiganiro bya Kigali global Dialogue na byo bitegurwa n’umuryango wa Observer Research Foundation, ni urugero rwiza rw’ubufatanye, kuko ni ibiganiro bizana ibitekerezo bishya ku iterambere rusange kandi bigashimangira uburiganire ku isi.”
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru