AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko ubukungu bw'u Rwanda butazazahazwa cyane na COVID19

Yanditswe Apr, 14 2020 17:26 PM | 35,164 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ubukungu bw’u Rwanda butazazahazwa cyane n’icyorezo cya Koronavirusi.Ibi Umukuru w'igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye mu buryo bw'ikoranabuhanga n'abashoramari barenga 400 bari mu bice hafi ya byose by'isi.

Iki kiganiro cyahuje Perezida Paul Kagame n'aba bashoramari cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya webinar ubu buryo bushobora guhuza itsinda ry'abantu bagakora inama, ni ho umuyobozi wa Invest Africa, Rob Hersov umuherwe wo muri Afurika y'epfo yabarije ibibazo, byinshi muri byo byagarukaga ku ngaruka zishobora guterwa na COVID - 19.

Ni ikiganiro kibaye mu gihe isi yugarijwe na koronavirusi imaze gutwara ubuzima bwa benshi ndetse ubukungu bw'isi bukaba busubira inyuma ku muvuduko udasanzwe.

Umukuru w'Igihugu Paul Kagame yabanje kugaragariza aba bashoramari uko u Rwanda ruhagaze mu rugamba rwo gukomeza guhangana na koronavirusi.

Ibibazo by'aba bashoramari byumvikanagamo impungenge cyane cyane ku bukungu bw'ibihugu nyuma ya coronavirus, kuri iyi ngingo umukuru w'igihugu asanga uru rugamba rwo guhangana n'ingaruka z'iki cyorezo rusaba ubufatanye bw'ibihugu.

Umukuru w'igihugu kandi yagaragarije aba bashoramari ko by'umwihariko ubukungu bw'u Rwanda bwari buhagaze neza mbere y'icyi cyorezo gusa ko nubwo umuvuduko bwariho uzagabanuka ngo hari icyizere ko butazazahara cyane.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi iherutse kugaragaza ko umwaka ushize wa 2019  ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku muvuduko wa 9.4%, gusa ko muri uyu mwaka kubera iki cyorezo cya COVID – 19 imibare yasubiwemo iyi Minisiteri ifatanyije n'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari, basanga ko umuvuduko uzamanuka ukagera kuri 5.

Paul RUTIKANGA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura