AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko hari gushakwa uko hakemurwa ibibazo bya EAC

Yanditswe Apr, 09 2019 17:52 PM | 4,788 Views



Perezida wa Repubulika Paul KAGAME avuga ko umubano w'u Rwanda n'ibindi bihugu bigize umuryango w'Afrika yuburasiraziba ndetse no mu karere wifashe neza nubwo harimo utubazo dusanzwe turanga abantu muri rusange.

Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere.

Kuri iyi mibanire Perezida wa Repubulika yahereye ku gihugu cya  Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, umukuru w’igihugu yerekana ko imitwe yitwaje intwaro iri mu mashyamba yo mu burasirazuba bw’icyo gihugu itabangamiye umutekano w’u Rwanda gusa, ariko ashimangira ko afitiye icyizere mugenzi we Felix Tshisekedi wamugaragarije ubushake bwo gushakira umuti icyo kibazo mu biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye mu minsi mike ishize i Kigali.

Umukuru w’igihugu ari nawe uyoboye umuryango wa Afrika y’i Burasirazuba muri iki gihe, yagaragaje ko uyu muryango uhagaze neza nubwo ''nta byera ngo de'', agaragaza ko ibibazo biri hagati y’ibihugu binyamuryango birimo kuganirwaho kandi ko hari icyizere cyo kubibonera umuti.

Kimwe n’ibirebana n’imibanire y’u Rwanda na UGANDA muri iki gihe, Perezida Paul Kagame agaragaza ko u Rwanda rwahisemo gukemura ibibazo hagati y’impande bireba binyuze mu zindi nzira zitari itangazamakuru.

Yagize ati "Ndifuza ko twakomeza gushaka uburyo bwo gukemura ibibazo by’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba cyangwa ibibazo hagati y’ibihugu binyamuryango mu nzira zindi zitari mu itangazamakuru. Nibyo abanyamakuru bakwiye kumenya ibirimo gukorwa, ariko tuzakomeza kubibatangariza uko dukomeza kugira ibyo dukora mu nzego zinyuranye, kuko iyo witegereje uko ibintu byifashe muri iki gihe ukareba ibirimo gukorwa, si ibintu nahita mbwira itangazamakuru. Birasa naho ubu ibiri mu  itangazamakuru  ari ibyongera ubukana bw’ikibazo, ndashaka rero kugabanya uwo mutwaro nkirinda gutangaza byinshi kugeza mu gihe runaka.

Muri iki kiganiro kandi, humvikanye ibibazo bitari bike k’urugendo rw’u Rwanda mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’izari ingabo za RPA zanabohoye u Rwanda. Aha Perezida Paul Kagame yagaragaje ko uretse kugira icyerekezo bakareba kure, ibyagezweho byose byubakiye ku kunga ubumwe no gushyira hamwe kw’Abanyarwanda kuko nta gihugu na kimwe cyagira icyo kigeraho mu gihe benecyo badashyize hamwe.

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko kugirango ibi bishoboke, byasabye ko abarokotse n’abakoze jenoside basenyera umugozi umwe, ariko yibutsa ko ntawe ukwiye kurangazwa n’ibyo igihugu cyubatse mu myaka 25 ishize.

Iki kiganiro kije nyuma y’amasaha make u Rwanda rwinjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkuru ya Divin Uwayo




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama