AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga hakenewe ubufatanye hagati ya Afurika na Amerika mu guhangana na Covid19

Yanditswe Jul, 28 2021 16:05 PM | 23,405 Views



Mu nama  y’Ubucuruzi yahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko akanama gahuza abikorera kabaye ijwi rihuza inzego zabo muri Afurika na Amerika mu myaka 25 ishize.

Yavuze ko inama nk'iyi yabaye umwaka ushize mu kwezi kwa 6 ubu ikaba yongeye kuba isi icyugarijwe n'icyorezo cya covid-19.

Yabwiye abari muri iyi nama ko ahereye kuri ibi, iki cyorezo kigaragaza ko hari ibigomba guhinduka mu mikorere, kuko abantu batazi igihe iki cyorezo kizarangirira akaba ari nayo mpamvu hakenewe ubufatanye bukomeye hagati ya Afurika na Amerika.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu ziteguye gutanga ama miliyoni y'inkingo za covid-19 biciye muri gahunda y'ubufanye mu kugura inkingo(COVAX), dore ko izambere zatangiye kugera ku mugabane wa Afurika, umukuru w'igihugu akavuga ko iki ari ikintu cyiza.

Gusa Perezida Kagame avuga ko inkunga nk'iyi idakemura ikibazo mu buryo burambye inzego z'ubuzima zirimo guhura nacyo ku rwego rw'isi, ndetse no gukemura ikibazo cy'ubusumbane.

Perezida Kagame avuga ko Afurika irimo gukora ibyo ishinzwe ku ruhande rwayo, hashyirwaho ibigo bishinzwe iby'imiti muri Afurika bikazafasha gushyiraho ibigo bishinzwe ubugenzuzi ku rwego rwa Afurika, ibi bigatanga amahirwe atandukanye ibigo by'impande zombi zizungukiramo.

Umukuru w'igihugu avuga ko "Hari ingero z'uko ubufatanye nk'ubu byagaragaye ko butanga umusaruro uturuka ku dushya tugira inyungu ku batuye isi muri rusange."

Perezida Kagame atanga urugero rwo mu myaka ya vuba aho yagaragaje ko ikigo gito cya  Zipline cyarimo gitangira muri Califonia cyegera u Rwanda, gitangira igerageza ku buryo bwo gutwara amaraso ku bitaro biherereye mu bice by'icyaro hifashishijwe utu dege duto(Drones).

Nyuma yo kubona ko bikunda, ikigo cya Zipline cyaguye imikorere yacyo atari mu bice bitandukanye bya Afurika gusa ahubwo  bigera no mu Buyapani no muri Leta Zunze Ubumwe z'amarika ubwazo, aho abatekenisiye baturutse mu Rwanda barimo kwagura imikorere y'iki kigo no mu bindi bice bitandunye by'isi.

Aha niho umukuru w'igihugu yahereye avuga ko ibi bihe iis irimo byavanwamo ibisubizo aho kubona ibibazo gusa ku bufatanye bwa Afurika na Amerika, hibandwa cyane ku bakiri bato barimo kureba amahirwe ku migabane yombi mu gihe hari ababa bareba ibibazo.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage