Yanditswe Jun, 25 2022 19:35 PM | 159,306 Views
Perezida Paul Kagame nk'umuyobozi mushya w’umuryango wa Commonwealth, avuga ko azashyira imbaraga mu gukomeza umubano w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza kuko hari amahirwe menshi ari mu mikoranire y'ibihugu biri muri uyu muryango.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro
n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gusoza inama yabakuru
b’ibihugu na za guverinoma
Ni ikiganiro
cyahuje Perezida Kagame, Patricia Scotland wongeye gutorerwa
kuba umunyamabanga mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi
rw'icyongereza muri manda ya 2, na Perezida wa Samoa ari nacyo gihugu kizakira
inama y’ubutaha ndetse n'abandi bayobozi.
Perezida Kagame nk'umuyobozi mushya w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza mu gihe cy'imyaka 2, avuga ko azashyira imbaraga mu gushimangira umubano w'ibihugu bihuriye muri uyu muryango kuko ari umuryango ufite amahirwe menshi.
Umunyamabanga
mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, Patricia Scotland
avuga ko uyu muryango kimwe n'ibindi bihugu byahuye n'ibibazo bitandukane
byatewe n'icyorezo cya covid-19, ariko uyu muryango w'ibihugu bikoreha ururimi
rw'icyongereza wahanganye n'iki cyorezo ku bufatanye bw'ibihugu binyamuryango.
Patricia Scotland avuga kandi ko guteza imbere imiyoborere myiza, ari kimwe mu bizashyirwamo imbaraga muri iki gihe, guteza imbere ubucyuruzi, guteza imbere uburinganire, demokarasi no guteza imbere uburezi.
Perezida Kagame yagarutse kandi ku bakomeza gushyira igitutu ku Rwanda bavuga ko hari indangagaciro u Rwanda rudafite, avuga ko nta muntu ukwiye kunenga indangagaciro z'u Rwanda uko zikwiye kuba zimeze.
Perezida Kagame kandi asubiza ku kibazo cy'ubutabera, yavuze ko nta muntu uri muri gereza atakabaye ariyo ahubwo ko hari abakabaye bari muri gereza ubu bakaba batarimo.
Umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza ubu urabarizwamo abaturage barenga miriyari 2.5 bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030 bazaba bageze kuri miriyari 3.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru