Yanditswe Feb, 20 2020 08:35 AM | 6,946 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko agiye gufatira ibyemezo bikomeye abayobozi barangwa n'imikorere mibi.
Ibi Umukuru w'igihugu yabigarutseho mu ijambo risoza umwihero w'abayobozi ku nshuro ya 17 wari umaze iminsi 4 ubera mu ishuri rya Gisirikare rya Gabiro.
Perezida Kagame yateguje abayobozi barangwa n'imikorere mibi kwitegura ibyemezo bagiye gufatirwa.
Umukuru w'igihugu washimangiye ko u Rwanda rutagomba kwigereranya n'aho ibintu bitagenda neza,yavuze ko biteye impungenge kubona abantu bananirwa gukora ibyo bafitiye ubumenyi n' ubushobozi.
Ashingiye ku mpinduka zabaye mu gihugu mu myaka mike ishize,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko iyo hatabaho gukoresha nabi umutungo w'igihugu,iterambere riba rigeze ku rwego rurenze iryo ririho ubu.
Perezida Kagame yakomoje ku burezi ndetse n'indwara ya bwaki avuga ko aho kubabazwa n'abagaragaje ko ibintu bitifashe neza,abantu bakwiye gushyira ingufu mu kubikemura.
Umwiherero wa 17 w'abayobozi niwo wa mbere ubaye mu cyerekezo 2050. Ibiganiro byose byatanzwe muri uyu mwiherero byabaye umwanya wo gusesengura uburyo hahindurwa imigirire n'imiyekerereze kugira ngo ibiteganyijwe muri icyo cyerekezo bizagerweho.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru