AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko abakobwa n'abagore ikoranabuhanga ritagomba kubasiga

Yanditswe Mar, 26 2018 22:22 PM | 7,699 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame watangije inama mpuzamahanga ku bumenyi y'ihuriro rya Next Einstein Forum aravuga ko ubumenyi bushingiye ku bushakashatsi bukwiye gufasha ibihugu bya Afrika mu gukemura ibibazo bidindiza ubukungu. Ni mu gihe kandi abahanga bavuga ko n'inkunga ziza muri Afrika zishyirwa mu kurwanya ibiza n'inzara aho kwibanda mu guha abanyafrika ubumenyi bukenewe mu kwikemurira ibi bibazo.

Amateka agaragaza ko Afrika yagiye isigara inyuma mu nzego zitandukanye bituma idatera imbere uko bikwiye ugereranyije n'indi migabane. Perezida wa Republika Paul Kagame watangije inama yiga ku iterambere ry'ubumenyi (Next Einstein Forum) yavuze ko ubwo abanyafrika bafite bukwiye kuba bukemura ibibazo byugarije uyu mugabane. Ati, "Turakiruka inyuma y'abaturuka hanze badushakira ibisubizo kandi twakagombye gushyiraho akacu bigakorerwa iwacu: ibyo nta kintu bisobanuye. Nimureke dukoreshe ibyo dufite duhe abanyafrika bafite impano amahirwe yo kuzamuka noneho bahangane kinyamwuga...wenda mu gihe gito bizahenda, ariko bikozwe ntibyazamura inzego zacu gusa, ahubwo n'ubumenyi bwakwiyongera  n'imikoranire ku rwego rw'isi bikaba nk'uko.

Umukuru w'igihugu yibukije ko ntawakwirengagiza ingorane umugabane wa Afrika ufite, ariko ngo ibyo abanyafrika ubwabo bakwiye kubirenga bagasenyera umugozi umwe baharanira ko umugabane wabo urushaho gutera imbere kuko hari ingero zigaragaza ibyiza abatuye Afrika bagezeho.

Umuyobozi mukuru w'ikigo nyafrika cyikigisha ubumenyi bushingiye ku mibare (Afrika Institute of Mathematical Sciences) Prof. Neil Turok (AIMS' Founder&CEO), avuga ko ibihugu 6 byafunguwemo amashami y'iki kigo harimo n'iry'u Rwanda hashakishwa uburyo ubushakashatsi n'amasomo y'imibare byakwigishirizwa ku mugabane wa Afrika, kuko ngo n'inkunga z'abafatanyabikorwa b'uyu mugabane zibanda ku gukemura ibibazo hakirengazwa ko n'abanyafrika bakeneye guhabwa ubumenyi bwo kubyikemurira ubwabo. Ati, "Inkunga zihabwa Afrika mu kurwanya ibiza n'ibindi bibazo zingana na miliyari 1000 z'amadolari mu myaka 40 ishize: wakwibaza impamvu aya mafaranga ari menshi bigeze aho! igisubizo kiroroshye cyane: izo nkunga hafi ya zose nta na nkeya zikoreshwa nko guhugura abaganga, abashakashatsi kandi rwose ubumenyi ni cyo kintu gifite agaciro kurusha ibindi byose, agaciro k'ubumenyi karenze kure ibyo bihumbi by'amamiriyari, Afrika ikeneye ubumenyi gusa.

Inama y'iminsi 3 iteraniye i Kigali yiga ku bumenyi, ije ikurikira iyabereye i Dakar muri Senegal mu mwaka wa 2016; iraganira ku ngingo zitandukanye zigamije kureba icyakorwa ngo ubumenyi n'ubushakashatsi bireba umugabane wa Afrika bikorwe n'abanyafrika ubwabo kuko babifitiye ubushobozi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira