AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Perezida Kagame ashyigikiye Kristalina Georgieva umukandida ku buyobozi bwa IMF

Yanditswe Aug, 06 2019 10:47 AM | 4,214 Views



Perezida  wa Republika Paul Kagame yavuze ko ashyigikiye madame Kristalina Ivanova Georgieva-Kinova ukomoka muri Bulgaria uhagarariye Umugabane w’u Burayi mu guhatanira kuyobora Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari.

Perezida  Paul Kagame yashimiye  Georgieva ku kuba yatoranijwe nk’umukandida kuri uyu mwanya. Avuga ko ari umukandida mwiza. Yamumenyesheje ko we ubwe amushyigikiye ndetse n’uRwanda. 

Madame Georgieva nawe yashimiye Perezida  Kagame amubwira ko azakora uko ashoboye ngo agaragagaze ko akwiye kwizerwa.

Amatora  y’ugomba gusimbura umufransakazi Christine Lagarde azaba ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa 10, na ho ku itariki ya 6 z’ukwezi kwa 9 ni bwo kandidatire zizahagarara gutangwa.

Madame Geogieva yahoze ari Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’Isi kuva mu mwaka wa 2017; aho yanabaye umuyobozi w’agateganyo w’iyi banki kuva ku itariki ya 1 y’ukwezi kwa 2 kugera ku italiki ya 8 z’ukwezi kwa 4  muri uyu mwaka.

Madame Lagarde yayoboraga iki kigega kuva muri 2011.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu