Yanditswe Aug, 06 2019 10:47 AM | 4,214 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame yavuze ko ashyigikiye madame Kristalina Ivanova Georgieva-Kinova ukomoka muri Bulgaria uhagarariye Umugabane w’u Burayi mu guhatanira kuyobora Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari.
Perezida Paul Kagame yashimiye Georgieva ku kuba yatoranijwe nk’umukandida kuri uyu mwanya. Avuga ko ari umukandida mwiza. Yamumenyesheje ko we ubwe amushyigikiye ndetse n’uRwanda.
Madame Georgieva nawe yashimiye Perezida Kagame amubwira ko azakora uko ashoboye ngo agaragagaze ko akwiye kwizerwa.
Amatora y’ugomba gusimbura umufransakazi Christine Lagarde azaba ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa 10, na ho ku itariki ya 6 z’ukwezi kwa 9 ni bwo kandidatire zizahagarara gutangwa.
Madame Geogieva yahoze ari Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’Isi kuva mu mwaka wa 2017; aho yanabaye umuyobozi w’agateganyo w’iyi banki kuva ku itariki ya 1 y’ukwezi kwa 2 kugera ku italiki ya 8 z’ukwezi kwa 4 muri uyu mwaka.
Madame Lagarde yayoboraga iki kigega kuva muri 2011.
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru