AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga ubutwererane ari inkingi yatuma EAC itera imbere

Yanditswe Feb, 28 2021 08:50 AM | 46,339 Views



Mu nama ya 21 isanzwe y'ibihugu bigize umuryango wa Afrika y'iburasirazuba, Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu butwererane bukarushaho kuba inkingi mu iterambere ry'uyu muryango. 

Ubu umunyaKenya Dr. Peter MATHUKI ni we Munyamabanga mukuru Mushya w'uyu muryango.

Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19 kimaze umwaka urenga cyugarije isi yose. Muri iyi nama kandi igihugu cya Kenya cyasimbuye u Rwanda ku buyobozi bw'uyu Muryango wa Afrika y'Iburasirazuba nyuma yo gusoza manda yarwo.

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagaragaje ko n'ubwo muri iyi manda uyu muryango wahuye n'ibizazane kubera icyorezo cya COVID19, hari icyizere cyo kongera kwiyubaka no gutera imbere. 

Yagize ati "Uyu mwaka wabaye umwaka udasanzwe kuri Afurika y'Iburasirazuba n'Isi muri rusange. Inzego zacu z'ubuzima zahuye n'akazi katoroshye ndetse karuta ako zigeze guhura na ko mbere, urujya n'uruza n'ubucuruzi na byo birahungabana bikomeye. Ibi rero byagize ingaruka zikomeye ku buzima n'imibereho y'abaturage bacu. Icyakora hari ingero nziza twabonye binyuze mu nzego z'umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, zakoze ibishoboka byose mu guhangana n'iki cyorezo. Ubu imbaraga zacu zose zikwiye kujya mu kwiyubaka kurusha uko twabikoraga, ubutwererane bukarushaho kutubera inkingi y'ubudatsimburwa n'uburumbuke." 

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya watangiye kuyobora uyu muryango, yashimiye mugenzi we w'u Rwanda ku kazi keza yakoze mu myaka 2 yari amaze ku buyobozi bwawo.

Ati "Mu izina ry'umuryango wacu mwiza ndashimira uwo nsimbuye Nyakubahwa Perezida Kagame wari umaze imyaka 2 ayoboye umuryango. Muri icyo gihe cy'ubuyobozi bwe, umuryango wacu wageze kuri byinshi byiza mu nzego z'ubutwererane byatumye dutera indi ntambwe yo ku rwego rwo hejuru. Nyakubahwa, umuryango wacu uzahora ukeneye umusanzu wawe kugira ngo ukomeze kunga ubumwe no gutera imbere mu nyungu z'abaturage ba EAC."

Mu gihe kandi uyu muryango wakunze gutungwa agatoki na bamwe basanga ugenda biguruntege mu gushyira mu bikorwa ibyo wiyemeje, Perezida Kenyatta, yagaragaje ko igisubizo kiri mu kubaka inzego zihamye zifite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo by'abaturage b'uyu muryango.

Ati "Mu gihe umuryango wacu ukataje mu kwishyira hamwe ari nako urushaho kwaguka, ni ngombwa ko imiterere y'inzego ishingira ku nshingano zifite. Ntabwo intego y'amasezerano ashyiraho uyu muryango yagerwaho hatariho inzego ziyobora umuryango kandi zikora inshingano zazo mu buryo buhamye. Ni yo mpamvu rero tuzita cyane cyane ku mavugurura y'inzego n'imiterere yazo kugira ngo umuryango wacu ubashe kugera ku ntego zawo mu nyungu z'abawutuye n'abazabakomokaho."

Inama ya 21 y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba yemeje Dr. Peter Muthuki ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru w'uyu muryango, akaba asimbuye Amb. Libérat Mfumukeko, Umurundi wari umaze imyaka 5 kuri uwo mwanya. 

Dr. Muthuki uzatangira inshingano nshya ku itariki 25 z'ukwezi kwa kane, yari usanzwe ari umuyobozi nshingwabikorwa w'urugaga rw'abikorera muri uyu muryango si mushya i Arusha, kuko yigeze no kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko y'uyu muryango, EALA.

Iyi nama kandi yanashyizeho abacamanza mu rukiko rukuru rw'umuryango wa Afrika y'Iburasirazuba, muri bo hakaba harimo abanyarwanda 2 ari bo Richard Muhumuza na Mugeni Anita.

Ku birebana n'ubusabe bw'ibihugu bya DRC na Somalia byifuza kwinjira muri uyu muryango, hanzuwe ko inama y'abaminisitiri muri uyu muryango izanononsora ibijyanye n'ubwo busabe ikazashyikiriza raporo inama ya 22 y'abakuru b'ibihugu biwugize ikabufataho umwanzuro.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu