Yanditswe Jan, 29 2021 08:07 AM | 4,024 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame yemeza ko kurwanya
indwara zititaweho uko bikwiye bishoboka. Akaba yanatangaje ko u Rwanda
ruzakira inama kuri malaria n’indwara zirengagijwe mu kwezi kwa 6 uyu mwaka mu
gihe hazaba hateranye iy’umuryango wa Commonwealth.
Ubwo yegezaga ubutumwa ku bitabiriye inama yatangirijwemo gahunda ya OMS yo kurwanya indwara zirengagijwe, Perezida Kagame yagaragaje uburyo izi ndwara zigira ingaruka cyane cyane ku bana.
Yagize ati “Amateka agaragaza ko izi ndwara zititaweho uko bikwiye kubera ko byabaye akarande ku bihugu bikennye. Izi ndwara zitera ububabare ndetse n’ubumuga bw’igihe kirambye. Binabuza abana gukura uko bikwiye haba mu bwenge no mu gihagararo. Birakwiye rero ko umuryango mpuzamahanga kuri ubu uhuriza hamwe imbaraga ugashyigikira ibikorwa bizamara imyaka ibarirwa mu icumi kugira ngo intego z’iterambere rirambye zigerweho. Mu Rwanda ubuvuzi bw’indwara zirengagijwe twabushyize mu ruhererekane rw’ubundi buvuzi buhari mu gihugu kugera ku rwego rwegereye abaturage.”
Muri iyi nama yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Perezida Kagame yavuze ko inzego z’ubuvuzi zifashishwa mu kuvura indwara z’ibyorezo zirimo COVID19, SIDA n’izindi, ari na zo zifasha mu kurwanya indwara zirengagijwe.
Yagarutse kandi ku bufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gutera inkunga ibikorwa by’ubuvuzi mu bihugu bigize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu buryo burambye.
Umukuru w’igihugu kandi yatangaje ko u Rwanda ruzakira inama yiga ku kurwanya malariya n’indwara zirengagijwe.
Ati “U Rwanda ruzakira inama ku kurwanya malaria n’indwara zirengagijwe, ikazaba muri Kamena mu gihe cy’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’umuryango Commonwealth. Iyi nama izaba ari umwanya wo kugaragaza ingamba ziri mu rwego rw’iyi gahunda, nkaba mbasaba kuzayitabira. Kurandura indwara zirengagijwe birashoboka umuntu ahereye ku gisekuruza gihari, iyi gahunda itwereka uburyo twabikora tuyishyira mu bikorwa.”
Iyi gahunda ya OMS igamije kurandura indwara zititaweho uko bikwiriye no kugera ku ntego z’iterambere rirambye, ikazashyirwa mu bikorwa guhera uyu mwaka kugera mu 2030.
Gratien HAKORIMANA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru