AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga kubaka urwego rukomeye rw'ubuzima ari igisubizo mu guhangana n'ibyorezo

Yanditswe Feb, 07 2021 10:48 AM | 16,812 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba ibihugu bya Afurika kubaka inzego z'ubuzima n'ubuvuzi zihamye kuko nibitaba ibyo uyu mugabane uzakomeza gushegeshwa n'ibyorezo. 

Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho mu nama y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Iyi nama y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga. 

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we wayitabiriye yagaragaje aho amavugurura y'inzego z'uyu muryango ageze, ashimangira ko nubwo hari byinshi bimaze gukorwa akazi katararangira.

Yagize ati "Twavuye kure cyane mu ntambwe tumaze gutera harimo n'ibintu byari bigoye harimo no kugira ubuyobozi bushingiye ku bushobozi. Kandi habaye ugutera imbere mu buryo bushimishije. Habayeho kandi ugutera imbere ku bijyanye n'uburyo buhamye bwo kwigira mu bijyanye n'umutungo ndetse no mu kigega cy’umutekano nubwo bwose gahunda zíbikorwa byacu bigishingiye ku nkunga z'amahanga."

Yunzemo ati "Uyu muvuduko mu mikorere mishya wafashije mu kubona umusaruro mwiza mu mateka y'imikorere yacu cyane cyane nko kubona isoko rusange. Ndashimira Perezida wa komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat ndetse na Komisiyo ayoboye ku kazi keza bakoze mu myaka ine ishize tutibagiwe inkunga bahawe n'akanama gahoraho k'abahagarariye ibihugu byabo.".

Umukuru w'Igihugu kandi yanagarutse kuri gahunda y'umugabane wa Afurika igamije kwihaza mu ngengo y'imari igenewe inzego z'ubuzima n'ubuvuzi. 

Aha yagarutse ku masomo yatanzwe n'icyorezo cya COVID19 Isi ihanganye na cyo muri iki gihe, maze asaba ko ibihugu bya Afurika byakongera ubushobozi bigenera inzego z'ubuzima n'ubuvuzi kuko bitabaye ibyo Afurika yaba ifite ibyago byinshi byo gushegeshwa n'ibyorezo.

Ati "Ba Nyakubahwa ndangira ngo nshimangire akamaro ko gufasha inzego zacu z'ubuzima tuziha ubushobozi buhagije cyane cyane muri iki gihe cy'icyorezo cya Covid-19. Tutagize inzego z'ubuzima zihamye muri buri gihugu, umugabane wacu uzakomeza kwibasirwa n'ibyorezo. Dukeneye gushimangira ubushobozi bwacu mu kurushaho kubaka ubushobozi bw'inzego zacu z'ubuzima, dushaka ubushobozi bw'amafaranga mu rwego kubona umusaruro muri izi nzego. Ndasaba kandi ko twarushaho kongera imbaraga mu kubaka ubushobozi bw'ikigo nyafurika kirwanya indwara, CDC mu kugira ngo kandi kigenge kandi gikore neza."

Muri iyi nama y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yo kuri uyu wa Gatandatu, ni bwo Perezida wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa yahererekanyije ububasha na mugenzi we wa DRC Antoine Felix Tshisekedi ugiye kuyobora uyu muryango mu gihe kingana n'umwaka. 

Aha kandi  ni na ho Moussa Faki Mahamat yongeye gutorerwa kuyobora komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Hanatowe umunyarwandakazi Monique Nsanzabaganwa kuba visi Perezida wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Yatowe ku majwi  42 kuri 55.

Dr Nsanzabaganwa yari asanzwe ari Visi Guverineri wa Banku Nkuru y'Igihugu.



Sylivanus KAREMERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama