AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga kuba Afurika yitwara neza mu kurwanya COVID19 ntawe bikwiye kurangaza

Yanditswe Dec, 08 2020 14:35 PM | 107,277 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame arasaba Abanyafurika kwirinda kurangazwa no kuba uyu mugabane ukomeje kwitwara neza mu guhangana n'icyorezo cya COVID19 kurusha uko benshi babyibwiraga, ahubwo bakihutira gutahiriza umugozi umwe mu guhangana n'ingaruka zacyo.

Kuri uyu wa kabiri Perezida Paul Kagame yitabiriye ihuriro ryitwa KUSI IDEAS FESTIVAL ritegurwa na sosiyete ya Nation Media Group ikorera muri aka karere. Ibiganiro byabereye muri iyi nama byibanze ku ngaruka z’icyorezo cya COVID19 ku bukungu bw’umugabane wa Afurika n’icyo uyu mugabane wakora mu rwego rwo guhangana na zo.

Iyi nama ibaye mu gihe abasaga miliyoni 68 ku Isi bamaze kwandura iki cyorezo ndetse abasaga miliyoni n'igice bakaba bamaze guhitanwa na cyo.

Muri Afurika gusa abamaze kwandura iki cyorezo basaga 2 200 000, bivuze ko batageze no kuri 5% by'abamaze kwandura ku Isi, mu gihe abamaze guhitanwa n'iki cyorezo muri Afurika bakabakaba 55 000, bivuze ko babarirwa hafi ya 4% by'abishwe n'iki cyorezo ku Isi.

Mu ijambo yagegeje ku bitabiriye KUSI IDEAS FESTIVAL yifashishije ikoranabuhanga, Umukuru w'igihugu yagaragaje ko uburyo Afrika yitwaye muri iki cyorezo byatunguye benshi gusa ashimangira ko ntawe bikwiye kurangaza.

Ati “Havuzwe byinshi ku mpamvu Afurika irimo kwitwara neza mu rugamba rwo guhangana n'icyorezo cya COVID19 kurusha uko byari byitezwe. Ariko igifite akamaro ni uko amasomo twize n'ibisubizo twakoresheje bizadufasha kongera kwisuganya twese. Gukomeza ubufatanye ni ingenzi kugira ngo dusohoke muri ibi bihe mu mutuzo n'uburumbuke.”

Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya watangije iri huriro ku mugaragaro na we yashimangiye ko uruhare rwa buri wese ari ingenzi kugira ngo Afurika ibashe gusohoka mu kaga yatewe n'icyorezo cya COVID19.

Ati “Nka guverinoma dufite inshingano zo kuyobora ibihugu byacu mu nzira isohoka muri aka kaga tugana ku byiza. Kugirango twuzuze iyi nshingano ikomeye ariko birasaba ko twongera gushimangira imikoranire n'abafatanyabikorwa mu iterambere, ibigo mpuzamahanga by'imari, abikorera ndetse n'ibigo by'ubucuruzi bito n'ibiciriritse. Abo bose by’umwihariko ibigo mpuzamahanga by'imari ndabahamagarira gukusanya amikoro akenewe yunganira aya za guverinoma kugirango tubashe gushyira mu bikorwa gahunda twihaye zo kuzahura ubukungu nyuma y'iki cyorezo.”

Guhanga ibishya mu rwego rwo gusohoka mu kaga Afurika yatewe n'iki cyorezo na byo byagaragajwe nk'ingirakamaro, ndetse Perezida Paul Kagame ashimangira umwihariko w'Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba asanga gafite impano karemano zakubakirwaho mu gushaka ibisubizo bishya.

Ati “Abantu baracyifuza gukomeza ingendo hirya no hino muri Afurika bagahahirana n'abavandimwe babo b'abanyafrika. Tugomba rero gukomeza umurego tugashaka uburyo byashoboka binyuze mu isoko rusange rya Afrika n'ubundi buryo bwose bwadufasha gukorera hamwe. Icya 2 ni uko kugira ngo tubigereho bidusaba kubyaza umusaruro imbaraga ziri mu ikoranabuhanga. Muri Afrika y'Iburasirazuba dufite impano karemano twakubakiraho duhanga ibisubizo bishya byazanira ubukire abaturage bacu. Tugomba gushaka uburyo bushya bwo gushora imari mu bikorwa remezo, mu baturage bacu no mu ishyirwaho rya politiki nziza z'ubucuruzi.”

Ihuriro ryiswe KUSI IDEAS FESTIVAL ribaye ku nshuro ya 2, irya mbere rikaba ryarabereye i Kigali umwaka ushize wa 2019, mu gihe abitabiriye iry'uyu mwaka bakoraniye mu mujyi wa Kisumu muri Kenya.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura