AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga intambwe u Rwanda rwateye mu buringanire itatuma rwirara

Yanditswe Nov, 25 2019 11:28 AM | 10,070 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko nta kwirara gukwiye kubaho muri gahunda yo kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagore n'abagabo kuko ngo iyo umugore ateye imbere umuryango wose ubyungukiramo.

Ibi Umukuru w'Igihugu yabigarutseho mu nama mpuzamahanga ku buringanire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo n'abagore izwi nka ''Gender Global Summit’’ yatangiye imirimo yayo kuri uyu wa Mbere i Kigali.

U Rwanda rwakiriye iyi nama iba rimwe mu myaka 2, mu gihe imibare y'abagore bari mu nzego nkuru zifata ibyemezo ituma rufatwa nka kimwe mu bihugu by'intangarugero mu isi mu guteza imbere abagore no kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati yabo n'abagabo. Ubu 50% by'abagize guverinoma ni abagore ndetse mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite ni 61%.

Perezida Paul Kagame avuga ko intambwe u Rwanda rumaze gutera muri uru rwego ari umusaruro wavuye mu bushake bwa politiki.

Yagize ati ‘‘Witegereje no mu mateka yacu ukareba n'amategeko yo mu gihe cy'ubukoloni usanga abagore batari bemerewe kugira umurage w'imiryango yabo. Mu yandi magambo ntibari bemerewe kugira umutungo. Ariko ibyo twarabihinduye kandi abagore babigiramo uruhare, haba no mu guhindura cyangwa kuvugurura amategeko, kuko nkuko twabyumvise ni'bo benshi mu Nteko Ishinga Amategeko. Bityo iyo hari ikibabangamiye turababwira tuti nimugihindure binyuze mu bubasha mufite.’’

Perezda wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, agaragaza ko ibihugu by'u Rwanda na Ethiopia ari byo byonyine bigeze ku ntambwe ishimishije mu kwimakaza ihame ry'uburinganire ku mugabane wa Afurika.

Ati ‘‘Nshimishijwe no kuba ndi kumwe n'abayobozi 2 b'ibihugu bya Afurika, ni ukuvuga Perezida w'u Rwanda n'uwa Ethiopia, ibihugu byombi bifite uburinganire bwuzuye mu bagize guverinoma. Nimwibaze ko Afurika yunze ubumwe ifite ibihugu binyamuryango 55 ariko 2 byonyine bikaba ari byo byageze kuri ubwo buringanire! Ni nk'igitonyanga mu nyanja kuko mu cyerekezo 2063 cy'umuryango wacu ndetse no mu irangashingiro ryawo  uburinganire ni ihame ntakuka.''

Igihugu cya Ethiopia na cyo gishimirwa intambwe kimaze gutera mu kwimakaza ihame ry'uburinganire, kuko kuva Dr. Abiy Ahmed yagera ku butegetsi mu mwaka ushize wa 2018, abagore ari 50% by'abagize guverinoma kandi bakaba bayobora za minisiteri zifatwa nk'izikomeye zirimo iy'ingabo ndetse n'iy'umutekano. Byakarusho kandi, Perezida wa Ethiopia ni Madame Sahle-Work Zwede, wemeza ko akazi gasigaye ari ko gakomeye.

Ati ‘‘Akazi ni bwo kagitangira kuko iyo biba gushyira abagore mu myanya yo hejuru mu buyobozi byari kuba byaranakozwe kera! Ariko hari icyuho tugomba kuziba tukagira abagore no mu myanya y'indi y'ubuyobozi bakabasha guhatana n'abagabo. Dukeneye abagore bize kandi bafite ubumenyi buhagije bagomba gusimbura bagenzi babo bababanjirije.’’

Perezida Kagame na we asanga kuba nta gihugu na kimwe kiragera ku bipimo byifuzwa mu nzego zose, ari ikimenyetso kigaragaza ko nta we ukwiye kwibeshya ko yageze iyo ajya mu gukuraho ubusumbane hagati y'abagabo n'abagore.

Yagize ati ‘‘Ntabwo turagera aho twifuza kuko iyo urebye inyigo zikorwa harimo n'iy'ihuriro ku bukungu ku Isi, WEF, bigaragara ko ku Isi nta gihugu na kimwe kiragera ku buringanire, bityo rero turacyafite byinshi byo gukora. Twebwe rero icyo tugerageza gukora ubu ni ugukomereza aho tugeze tukanarenzaho kandi tukizera ko kuziba icyuho kigihari biba inshingano ya buri wese kuko nubwo ari inshingano y'abagore ni n'iy'abagabo.’’

Mu cyerekezo 2063 Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wihaye cyiswe "Afurika twifuza cyangwa se Africa we want",  harimo intego y'uko 90% by'abagore bo mu cyaro bazaba babasha  kugera  kuri serivisi z'imari nko kubona inguzanyo muri za banki n'ibindi bigo by'imari no kugira umutungo nk'ubutaka bitarenze 2030.

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na yo ivuga ko hakenewe miliyari ibihumbi 3 z'amadorali yo gutera inkunga no gushyigikira imishinga y'abagore ku mugabane wa Afurika.

Ni inshuro ya 4 iyi nama Global Gender Summit ibaye, kandi akaba ari ubwa mbere ibereye muri Afurika. Iy'uyu mwaka yibanda ku kurandura inzitizi zibangamira uburinganire hagati y'abagore n'abagaho.

Inkuru mu mashusho

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira