Yanditswe Nov, 20 2020 19:10 PM | 103,164 Views
Mu nama mpuzamahanga y’umutekano ku karere k’ibiyaga bigari ICGLR,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko nta nahahamwe abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bakwiye guhabwa ububwihisho muri aka karere kandi ashimangira ko imikoranire inoze ari yo izatuma ibihugu bigize aka karere bishobora kugera ku ntego byihaye.
Perezida w’u
Rwanda Paul Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu guhashya imitwe yitwaje
intwaro ihungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Mu nama yahuje mu
buryo bw’ikoranabuhanga, abakuru b’ibihugu bihuriye mu nama nkuru y’umutekano
ku karere k’ibiyaga bigari ICGLR kuri uyu wa Gatanu ,Perezida Kagame yashimangiye
ko imikorere n’imikoranire binoze ari byo bizafasha aka karere guhangana
n’ibibazo bikugarije.
Yagize ati “Uburyo bw’imikorere n’imikoranire ihuriweho ni inzira nziza yo gukemura ibibazo bijyanye n’umutekano ndetse n’ubuzima rusange byugarije akarere k’ibiyaga bigari. Hamaze guterwa intambwe mu gutsemba imitwe yitwaje intwaro itemewe muri aka karere kacu, ariko haracyari byinshi byo gukora. Birakwiye ngo dukaze ingamba zo guhashya iyi mitwe uko yakabaye kuko amahoro niwo musingi w’iterambere.’’
Muri iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Republika ya Kongo Dennis Sassu Ngwesu ari na we uyoboye inama y’umutekano ku karere k’ibiyaga bigari muri iki gihe ,Perezida Kagame yakomoje no kubahekuye u Rwanda avuga ko nta na hamwe bakwiye guhabwa ubuhungiro.
Ati “Abagize uruhare muri Jenoside nta na hamwe bakwiye kubona ubwihisho mu karere kacu. Bagomba kugezwa imbere y’ubutabera. Nyakubahwa Muyobozi, mbere y’uko ndangiza iri jambo, ndagira ngo mvuge yuko nta buryo bwiza bwo kugera ku ntego twihaye,kuruta gushyiraho uburyo bw’imikorere n’ubutwererane hagati y’ibihugu bigize Inama Nkuru y’Umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, ku bw’ibyo rero tugomba gukomeza kubikoraho tukabiteza imbere mu gihe duhanganye n’ibibazo byinshi imbere yacu.’’
Inama y’umutekano ku karere k’ibiyaga bigari ihuriyemo ibihugu 12 byo muri aka karere,ikaba yaragiyeho hagamijwe guhosha no gukumira amakimbirane ya hato na hato akunze kugaragara muri aka karere no gutsemba imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko.
Jean Pierre KAGABO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru