Yanditswe Nov, 20 2020 19:10 PM
102,170 Views
Mu nama mpuzamahanga y’umutekano ku karere k’ibiyaga bigari ICGLR,Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko nta nahahamwe abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside bakwiye guhabwa ububwihisho muri aka karere kandi ashimangira ko imikoranire inoze ari yo izatuma ibihugu bigize aka karere bishobora kugera ku ntego byihaye.
Perezida w’u
Rwanda Paul Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu guhashya imitwe yitwaje
intwaro ihungabanya umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Mu nama yahuje mu
buryo bw’ikoranabuhanga, abakuru b’ibihugu bihuriye mu nama nkuru y’umutekano
ku karere k’ibiyaga bigari ICGLR kuri uyu wa Gatanu ,Perezida Kagame yashimangiye
ko imikorere n’imikoranire binoze ari byo bizafasha aka karere guhangana
n’ibibazo bikugarije.
Yagize ati “Uburyo bw’imikorere n’imikoranire ihuriweho ni inzira nziza yo gukemura ibibazo bijyanye n’umutekano ndetse n’ubuzima rusange byugarije akarere k’ibiyaga bigari. Hamaze guterwa intambwe mu gutsemba imitwe yitwaje intwaro itemewe muri aka karere kacu, ariko haracyari byinshi byo gukora. Birakwiye ngo dukaze ingamba zo guhashya iyi mitwe uko yakabaye kuko amahoro niwo musingi w’iterambere.’’
Muri iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Republika ya Kongo Dennis Sassu Ngwesu ari na we uyoboye inama y’umutekano ku karere k’ibiyaga bigari muri iki gihe ,Perezida Kagame yakomoje no kubahekuye u Rwanda avuga ko nta na hamwe bakwiye guhabwa ubuhungiro.
Ati “Abagize uruhare muri Jenoside nta na hamwe bakwiye kubona ubwihisho mu karere kacu. Bagomba kugezwa imbere y’ubutabera. Nyakubahwa Muyobozi, mbere y’uko ndangiza iri jambo, ndagira ngo mvuge yuko nta buryo bwiza bwo kugera ku ntego twihaye,kuruta gushyiraho uburyo bw’imikorere n’ubutwererane hagati y’ibihugu bigize Inama Nkuru y’Umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, ku bw’ibyo rero tugomba gukomeza kubikoraho tukabiteza imbere mu gihe duhanganye n’ibibazo byinshi imbere yacu.’’
Inama y’umutekano ku karere k’ibiyaga bigari ihuriyemo ibihugu 12 byo muri aka karere,ikaba yaragiyeho hagamijwe guhosha no gukumira amakimbirane ya hato na hato akunze kugaragara muri aka karere no gutsemba imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko.
Jean Pierre KAGABO
Perezida Kagame asanga ubutwererane ari inkingi yatuma EAC itera imbere
Feb 28, 2021
Soma inkuru
Perezida Kagame asanga kubaka urwego rukomeye rw'ubuzima ari igisubizo mu guhangana n'ibyo ...
Feb 07, 2021
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimiye abayobozi mu nzego z’ibanze basoje manda zabo
Dec 23, 2020
Soma inkuru
Perezida KAGAME arasaba inzego zose kongera umurego mu guhashya ruswa n’akarengane
Dec 02, 2020
Soma inkuru
Minisitiri Uwizeye yakiriye irage Perezida Kagame yahawe n’umubyeyi w’intwaza uherutse k ...
Nov 24, 2020
Soma inkuru
Itsinda ry’intumwa ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zizanye ubutum ...
Nov 07, 2020
Soma inkuru