Yanditswe Nov, 11 2019 09:27 AM | 8,740 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame witabiriye Ihuriro nyafurika ku ishoramari yagaragaje ko iki ari igihe cya afurika bityo ikwiye gukoresha amhirwe yose ahari ngo irusheho gutera imbere.
Ibi yabivugiye muri Afurika y'Epfo mu Mujyi wa Johannesburg, aho Umukuru w'igihugu yahuriye mu kiganiro n'abandi bayobozi barimo Perezida wa Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa, Perezida wa Ghana Nana Akufo Ado ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Mozambique, Carlos Agostinho do Rosário.Ni ikiganiro cyavugaga ku gushora imari muri Afurika.
Umukuru w'igihugu atangira agaragaza ko igisubizo
ku iterambere rya Afurika kiri mu maboko y'Abanyafurika ubwabo.
Yagize ati ''Iyo urebye Afurika muri rusange usanga hari byinshi bimaze gukorwa byo kwishimira, ibikorwa usanga bigamije kuzamura imibereho y'Abanyafurika. Ntekereza ko iki noneho ari igihe cya Afurika, kuko Abanyafurika ubwacu ni twe twakomeje kwisubiza inyuma kuri ubu turagenda dusobanukirwa ko ari igihe cyacu kandi dukeneye kubyaza umusaruro amahirwe yose ahari kugirango tugere aho dukwiye kuba turi.''
Umukuru w'Igihugu agaragaza ko afurika ikwiye kurushaho koroshya no kuvugurura amategeko y'ishoramari kuko aribyo bizaarushaho kuzamura ubukungu bw'igihugu bigize uyu mugabane, yasobanuriye abari muri nama uko koroshya ishoramari mu Rwanda bihagaze.
Yagize ati ''Ku Rwanda by'umwihariko twashyizeho uburyo bworohereza abashaka gukora ubucuruzi, bworohereza uwifuza gushora imari mu Rwanda. Gushyiraho gahunda nziza, umutekano usesuye kuri ubu byifashe neza mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba ntekereza ko ari n'akarere ka mbere mu kugira ubukungu buzamuka cyane, u Rwanda rufite uruhare muri ibi kandi runungukiramo byinshi. U Rwanda kuba ari urwa kabiri muri Afurika kuri rutonde rukorwa na Banki y'Isi mu buryo ibihugu byorohereza ababishoramo imari ni umwanya tumazeho igihe ntekereza ko ari umwanya ngo natwe tujye ku mwanya wa mbere.''
Kuri iyi ngingo Umukuru w'igihugu yagaragaje bimwe mu byakozwe na Guverinoma y'u Rwanda bifasha abashoramari, ndetse anashishikariza abari muri iri huriro kuza gushora imari yabo mu Rwanda.
Yagize ati ''Twakoze ibintu bitandukanye, twashyizeho ahantu hakorerwamo ubucuruzi, twafashe kandi hegitari ziri hagati y'ibihumbi 15 na 20 zuhirwa, ku bufatanye n'abikorera hagakorerwa ubuhinzi bushobora gutanga umusaruro no ku isoko ryo hanze y'igihugu. Icya kabiri twatangije umushinga wa Kigali Innovation City aho sosiyete mu by'ikoranabuhanga, n'ibigo bikomeye bahurira na serivisi z'imari mu rwego rwo gufasha kampani nto zigitangira kugura no kwaguka rero turizera kubona kampani nyanyu ziza muri uru rwego. icya gatatu nasorezaho n'ikigega Kigali innovation Fund, twatangije ku bufatanye na Banki Nyafurika itsura amajyambere twamaze gushyiramo amafaranga, ubu tunategereje abikorera na bo kuza bagashoramo amafaranga bagafasha izi kampani zikizamuka gukura.''
Perezida Kagame yibukije ko uru rugendo rw'iterambere rusaba ko habaho kubazwa ibyo abantu bashinzwe, gukorera mu mucyo, gushyiraho amategeko no kuyubahiriza ndetse no gufasha abaturage kumenya ibyo bakorerwa.
Paul RUTIKANGA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru