AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ibihugu bya Commonwealth bikwiriye gusangira n’iterambere ry’ubukungu-Perezida Kagame

Yanditswe Jun, 21 2022 19:18 PM | 158,654 Views



Perezida Paul Kagame witabiriye inama y’ihuriro ry’ubucuruzi mu Muryango wa Commonwealth, asanga ibihugu bigize uyu muryango bikwiriye gusangira n’iterambere ry’ubukungu kugira ngo bizagire ajo hazaza habereye ababituye.

 Hari mu kiganiro cyakurikiye itangizwa ku mugaragaro ry’iri huriro.

Iri huriro ry'ubukungu rimaze imyaka 25 rishinzwe mu muryango w'ibihugu bivuga icyongereza Commonwealth, ryari rimaze imyaka ine ridaterana bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Perezida Paul Kagame waryitabiriye yasobanuye ko muri uyu muryango wa Commonwealth ibihugu bifite byinshi bisangiye harimo ururimi, uburyo bw’imikorere, inzego z’imari byafasha mu gukorana ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu. 

Asanga kandi ejo hazaza h’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza, Commonwealth, hakwiye gushingirwa ku ntego n’icyerekezo bihamye.

Perezida Kagame kandi asanga umuryango Commonwealth, uvuze imikoranire y’ibihugu haba mu bukungu ndetse no mu bindi byinshi biba bihuriyeho.

Muri iki kiganiro kandi harimo na perezida wa banki nyafurika itsura amajyambere, Dr Akinwumi Adesina wagaragaje ko ahazaza hasangiwe hagomba gushingira ku miyoborere myiza no kudagira uhezwa mu iterambere. 

Aha yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera muri uru rugendo.

Naho Lord Marland uyobora urwego rw’umuryango wa commonwealth rushinzwe ishoramari n’ubucuruzi, yagarutse ku kuba ibihugu byibumbiye muri uyu muryango bihurira ku murongo umwe w'iterambere anashimira perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ko yamenye iryo banga ubwo yemeraga ko u Rwanda ruba umunyamuryango.

Patricia Scotland umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, yagarutse ku mibare y'ubucuruzi hagati y'ibihugu bigize uyu muryango aho yavuze ko ibi bihugu ngo bifite umusaruro mbumbe uteranyirije hamwe ungana na miliyali ibihumbi 13.

Dr. Akinwumi Adesina, uyobora banki nyafurika itsura amajyambere yavuze ko kugira umurongo umwe wo kubaka ejo hazaza bisaba kugabanya icyuho kiri hagati y'abashoboye n'abatishoboye. 

Yatanze urugero ku kuba 16% gusa y'abanyafurika aribo bashobora kubona inkingo za Covid-19, agasanga ubwo busumbane bugomba kuvaho. 

Muri ibi biganiro hagarutswe ku ruhare rw'ikoranabuhanga mu gushyira mu bikorwa imishinga mito n'imininj y'iterambere harimo uburyo bworoshye bwo kubona no guhanahana amakuru afasha mu myanzuro y'ishoramari n'ubufaganye mpuzamahanga.

RUZIGA EMMANUEL MASANTURA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama