Yanditswe Oct, 17 2019 20:42 PM | 31,407 Views
Mu bayobozi barahiye harimo abasenateri 20 binjiye muri manda ya gatatu ya sena, umukuru w'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere RGB, Dr Usta Kaitesi, umwungirije ari we Dr Emmanuel Nibishaka na Maj. Gen. Emmanuel Bayingana warahiye ku mwanya w'umugaba w'ingabo zirwanira mu kirere.
Perezida wa repubulika Paul Kagame, yabwiye aba bayobozi ko gukorera igihugu ari ishema, bikaba n'amahirwe bakwiye gukoresha neza.
Abasenateri barahiye, harimo bane bashyizweho na perezida wa repubulika, 2 bashyizweho n'ihuriro nyunguranabitekerezo ry'imitwe ya politiki, 12 batowe hakurikijwe inzego z'imitegekere y'igihugu na 2 batowe muri kaminuza n'amashuri makuru ya leta n'ayigenga.
Perezida Kagame yashimiye abasenateri bacyuye igihe, by'umwihariko abari bagize biro, ku bw'imirimo bakoze, kuko ari yo ababasimbuye bazubakira.
Yabwiye abashya ko ubunararibonye bafite ari bwo bwatumye bagirirwa icyizere, abasaba kwegera abaturage cyane kuko babategerejeho byinshi.
Muri uyu muhango, hanatowe Biro ya Sena, aho ku mwanya wa Perezida hatowe Dr Iyamuremye Augustin, ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya guverinoma hatorwa Nyirasafari Espérance, na ho Dr Mukabaramba Alvera atorerwa kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe imari n'abakozi.
Nyuma yo kurahirira izi nshingano, Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yizeje ko bazazisohoza neza.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko akazi kose gashingira ku mutekano n'imiyoborere myiza, kandi ko n'ubwo hari ababifite mu nshingano by'umwihariko, buri wese agomba gutanga umusanzu we.
Abasenateri 20 batangiye imirimo uyu munsi bafite manda y'imyaka 5. Baje basanga abandi 6 basanzwe muri Sena, bazasoza manda yabo mu mwaka utaha wa 2020. Icyo gihe ni bwo hazashyirwaho ababasimbura, barimo bane bazashyirwaho na Perezida wa Repubulika abandi 2 bakazashyirwaho n'Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry'Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Manda ya mbere n'iya kabiri zari imyaka 8 idashobora kongerwa, ariko nyuma yo kuvugurura Itegeko Nshinga mu mwaka wa 2015, umusenateri atorerwa manda y'imyaka 5 ishobora kongerwa inshuro imwe.
Bamwe mu basenteri barahiriye
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kurahira
Perezida wa Sena watowe, Dr Iyamuremye Augustin
Maj. Gen Bayingana Emmanuel, Umugabo w'Ingabo zirwanira mu kirere
Uko amatora ya Biro ya Sena yagenze
Perezida Kagame na Biro ya Sena isoje manda
Inkuru mu mashusho
Jeannette UWABABYEYI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru