AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga Afurika ikwiye kwishakira inkingo aho gutegereza iz’amahanga

Yanditswe May, 04 2021 17:09 PM | 40,272 Views



Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’itsinda rishinzwe gusesengura no kujya inama ku bikwiye gukorwa n’inzego z’ubuzima ku isi, avuga ko mu gihe umugabane wa Afurika uzaba ugishingira ku nkingo zikorewe ahandi, uzakomeza kuba inyuma mu kubona izihagije mu gihe zizaba zabaye nke.

Iyi nama yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, yari iyobowe na Johnson Serleaf wigeze kuba Perezida wa Liberia, afatanyije na Helen Clark wigeze kuba Minisitiri w’intebe wa New Zealand.

Ibaye mu gihe hitegurwa Inteko Rusange ya 74 y’Urwego rw’Ubuzima, uru akaba urwego rufata ibyemezo mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

Biteganyijwe ko iyo nteko rusange izaterana kuva ku wa 24 Gicurasi kugera ku ya 1 Kamena 2021.

Perezida Kagame yavuze ko iyi nama yaganiriwemo ibintu by’ingirakamaro, kandi ko u Rwanda rwiteguye gushyigikira raporo ya ririya tsinda izasohoka mu mpera z’uku kwezi.  

Umukuru w’igihugu yashimiye Ellen Johnson SirLeaf na Helen Clark bafatanyije kuyobora iri tsinda, ashimira kandi ku kazi keza kakozwe  n’iri tsinda ryigenga.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ko isi yakoze ibishoboka byose mu guhanga na Covid-19, uretse kwirebaho hariho n’ingero z’ubufatanye no gushyira hamwe byabaye, gusa agaragaza ko urebye umuvuduko n’ubukana bw’icyorezo bitari bihagije cyane.

Yavuze ko amasezerano yo gukumira no kurwanya icyorezo ari kumeza, ariko kuyaganiraho bizafata igihe kugira ngo ashyirwe mu bikorwa.

Yagize ati “Dukeneye ibikorwa bifatika kandi byihutirwa.Mbere na mbere uburyo buhamye bwo gusaranganya inkingo ni ugukora inkingo nkinshi aho zikenewe. U Rwanda rurakorana n’abafatanyabikorwa mu kuzana uruganda rwa mbere rukora inkingo  muri Afurika.”

“Igihe cyose Afurika izaba icungira ku bandi, nitwe tuzaba aba nyuma mu kubona inkingo mu gihe zizaba zibaye ingume.”

Umukuru w’igihugu avuga ko guhangana n’icyorezo ari ukugira uburyo buhamye bwo kukirinda, kandi ibyo bisaba kwita ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati “Niba twumva impamvu indwara zandura zikomeza kwiyongera ziva ku nyamaswa zijya mu bantu, dushobora guhuriza hamwe ibikorwa bigamije kugabanya izo ngaruka.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko nta cyasimbura gahunda y’igihugu y’ubuzima ikora neza, ibi bikaba bigaragazwa n’uburyo hari bimwe mu bihugu byananiwe kugeza ku baturage inkingo byari bifite.

Avuga ko Guverinoma zigomba kwiga uburyo bwo gushora byinshi kandi mu buryo bwizewe neza, muri gahunda z’ubuzima rusange ndetse n’ubuvuzi bw’ ibanze.

Yabwiye abari muri iyo nama ko u Rwanda rwiteguye gushyigikira imyanzuro y’itsinda ryigenga ku gucukumbura ibibazo by’ ubuzima, igihe raporo y’iri tsinda izatangazwa.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo habe icyizere cy’inkingo, ari uko hagomba gukorwa izihagije aho bikenewe.

Yabwiye abari muri iyi nama ko u Rwanda rurimo gukorana n’abafanyabikorwa, kugira ngo hazanwe inganda zikora inkingo ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Mu gihe umugabane wa Afurika uzakomeza gushingira ku nkingo zikorerwa mu bindi bice, tuzakomeza kuba inyuma mu kuvura igihe cyose zizaba ari nke.”

Umukuru w'Igihugu avuga kandi ko kwitegura guhangana n’icyorezo, hagomba kuba hariho n’uburyo bwo kugikumira, ibyo bikaba bisaba gushyira ingufu mu kumenya inyamaswa n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati “Niba dushobora kumenya impamvu hari ibyorezo biva mu nyamaswa bikagera mu bantu, dushobora gushaka uko twagabanya ibyo byago.”

Perezida Kagame kandi avuga ko muri ibi bihe, ibihugu bimwe byananiwe gukwirakwiza inkingo byari byahawe, za leta zikaba zikwiye gushyiraho uburyo buhamye bwo guteza imbere ubuvuzi bwibanze muri ibyo bihugu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize