AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Perezida Kagame asanga Afurika idakwiye kwikumira mu gukoresha ‘drones’

Yanditswe Feb, 05 2020 15:25 PM | 10,180 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga umugabane wa Afurika ugomba gushyira imbaraga mu ikoreshwa ry'indege ntoya zitagendamo abapilote, zigafasha mu gukemura ibibazo byugarije abaturage kandi hagashyirwaho amategeko aziteza imbere aho kuzica intege. Ibi yabivuze ubwo yatangizaga inama y’ihuriro nyafurika ry'izi ndege irimo kubera i Kigali guhera kuri uyu wa Gatatu.

Abafite aho bahurira n'indege za drones haba abazikora, abazikoresha, abashyiraho amategeko azigenga ndetse n'abashoramari, barimo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo Afurika ishyire imbere imikoreshereze ya zo mu rwego rwo gushaka ibisubizo by'ibibazo abatuye uyu mugabane bafite.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame watangije iyi nama asanga izi ndege ari igisubizo gikomeye, gusa agasaba ko amategeko ashyirwaho yazishyigikira aho kuzica intege.
Yagize ati “Icya mbere amategeko n'ubugenzuzi dushyiraho bigomba gute za imbere gahunda zo guhanga udushya, aho kuzica intege. Ubunararibonye bwacu muri uru rwego ni uko guha agaciro, umutekano, ubwirinzi no guhanga udushya byose bishobora kwitabwaho neza cyane binyuze mu bugenzuzi buhamye.”

Yunzemo ati “Icya kabiri: Kurushaho gushora imari mu bikorwaremezo n'ubumenyi bw'abakozi bigomba kujyana no gutangira kugira umuco wo gukoresha izi ndege zitagendamo abapilote. Kuki twifungira ubwacu ku gukoresha gusa izi ndege. Dushobora guhanga tukanakora izi ndege muri Afurika nk’uko byagaragarijwe mu ngero zatanzwe muri iri huriro.”

Uhagarariye Banki y’Isi muri Afrika Franz Drees-Gross avuga ko Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wafashe icyemezo cyo gushishikariza abayobozi b’ibihugu kwitabira ikoreshwa rya drones bitewe n’uko ari ingirakamaro.
Ati  “Tugomba no gutekereza imihindagurikire y'ikirere mu bihe bizaza, twamaze no kubona ingaruka zayo no muri Afurika mu mezi make ashize imyuzure ikabije muri Afurka yatewe n'imvura idasanzwe , umwaka ushize inkubi y'imiyaga muri Afurika y'Amajyepfo , ihindagurika ry'ikirere ririmo kugira ingaruka zikomeye no ku bakene. Ikoranabuhanga mu bwikorezi ryazana amahirwe menshi ku batuye icyaro.”

Perezida Kagame ahereye ku buryo u Rwanda rukoresha izi drones avuga ko rwatangiye kubibonamo inyungu nyinshi mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi n’ingufu.

Ati “Tumaze kubona zimwe mu nyungu, tutavuze n'amahirwe ari imbere. Gukoresha indege zidafite abapilote gutwara amaraso n'inkingo mu duce twa kure, byamaze kuba impamo hano iwacu mu Rwanda binyuze mu bufatanye hagati yacu n'ikigo cya Zipline. Ikigo nyarwanda Charis UAS gikoresha izi ndege mu gukurikirana no gushyira ibimenyetso ahantu hatandukanye mu rwego rwo gufasha abahinzi bacu kugira umusaruro mwiza. Ikindi tuzikoresha ni ukugenzura imirongo itanga amashanyarazi uvuye mu kirere mu buryo bwo gufasha imiyoboro y'amashanyarazi yacu kurushaho kuboneka mu buryo bwizewe.”

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire avuga ko mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo kizajya gikora izi ndege  ndetse kikanatanga amahugurwa ku bazikoresha. Kizubakwa i Huye cyuzure gitwaye miLiyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nama y’iminsi 3 yitabiriwe n’abasaga 800 barimo 392 baturutse mu bihugu 30 ndetse n’abanyeshuri bo muri za kaminuza n’amashuri yisumbuye biga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #