AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Perezida Kagame ari mu ruzinduko mu Bwongereza

Yanditswe Jul, 23 2019 16:16 PM | 10,937 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari mu Bwongereza mu ruzinduko, aho yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cy’u Bwongereza Prince Charles.

Ni uruzinduko ruje mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro yo kwakira inama ya Commonwealth izwi ku izina rya CHOGM  izaba umwaka utaha wa 2020.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Richard Sezibera, yabwiye Abadepite ko mu rwego rwo kwitegura iyo  inama u Rwanda rwamaze gutegura ibyumba 8000 bizakirirwamo abakuru b’ibihugu na Guverinoma bayizitabira. Aho abashyitsi bazaturuka mu bihugu 53.

Muri iyo nama ingingo zizaganirwaho, harimo irebana n’imiyoborere myiza, ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rubyiruko, ingufu no kwita ku bidukikije n’ubucuruzi n’inganda.


U Rwanda rwagiriwe icyizere cyo kuyakira nyuma y’imyaka icyenda rwinjiye muri uyu muryango, ikaba izaba ari iya mbere ibereye mu gihugu kitakoronijwe n’u Bwongereza.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #