Yanditswe Dec, 12 2022 11:58 AM | 114,990 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Geneve aho yitabira
inama y’ubufatanye mu iterambere 2022.
Kuri iki gicamunsi, Perezida Kagame aritabira umuhango wo gutangiza iyi nama, ihuza abafatanyabikorwa kugira ngo batekereze ku bufatanye bufatika mu iterambere hagamijwe kugera kuri gahunda ya 2030 y’ingamba z’iterambere rirambye.
Perezida Kagame ari kumwe na Perezida w’u Busuwisi Ignazio Cassis, Perezida Maia Sandu wa Moldavia, H.E. Amina J Mohammed, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye n’abandi arageza ijambo ku bitabiriye iyi nama.
Iyi nama igamije kubaka imyumvire imwe ku ngamba zafatwa, harimo kubaka icyizere no gukorera hamwe mu gihe hagaragaye ibibazo ku isi.
Iyi nama itegurwa n’Ihuriro rigamije ubufatanye mu iterambere (GPEDC), ihuza guverinoma, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ibihugu ndetse n’ibihugu, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, abagiraneza n’abandi.
Ihuriro GPEDC rigizwe n’ibihugu 161 n’imiryango 56, ryubakiye ku mahame ane, kuba ibihugu bigira ibyabyo inzira y’iterambere, kwibanda ku bisubizo, ubufatanye mu iterambere ridaheza, gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru