Yanditswe Sep, 10 2019 10:47 AM | 23,071 Views
Perezida wa Republika Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yageze i Brazzaville muri Republika ya Kongo, aho we n’abandi bakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bitabiriye inama ya 5 y’ihuriro ry’ishoramari muri Afurika.
Biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame ageza ijambo ku bateraniye muri iyi nama yahawe insanganyamatsiko igira iti ”Guteza imbere ubufatanye hagamijwe kwagura ubukungu no guhanga imirimo muri Afurika.
Iri huriro ryashinzwe mu mwaka wa 2015, nk’urubuga mpuzamahanga rugamije guteza imbere ubufatanye buhuriweho na buri wese no gushora imari mu mahirwe aboneka muri AfUrika. Iyi nama yateguwe na Republika ya Kongo ku bufatanye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Banki y’u Bushinwa itsura amajyambere na Banki y’Isi.
Iri huriro rizwi nka 'Investing in Africa Forum' riterana rimwe mu mwaka, aho igenda ibera mu bihugu bitandukanye by’Afurika no mu Bushinwa. Iya mbere n’iya gatatu zabereye muri Afurika aho iya 2015 yabereye muri Ethiopia, iya 3 ibera muri Senegal, mu gihe iya kabiri n'iya kane ni ukuvuga iya 2016 n'iya 2018 zabereye mu Bushinwa.
Ubusanzwe iyi nama ihuza abarenga 300 barimo abikorera n’abayobozi mu nzego za leta baturuste mu bushinwa n’Afurika, imiryango mpuzamahanga n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere.
Inkuru irambuye iracyategurwa
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru