Yanditswe Sep, 30 2021 19:17 PM | 31,555 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Kane yageze Abu Dhabi Bihugu byunze Ubumwe by'Abarabu aho yitabiriye inama mpuzamahanga kuri politiki za Leta.
Iyi nama izwi nka World Policy Conference izamara iminsi 3 aho itangira kuri uyu wa gatanu tariki ya mbere Ukwakira ikazasoza imirimo yayo tariki eshatu.
World Policy Conference ibaye ku nshuro ya 13 ni inama yo ku rwego rwo hejuru igamije guteza imbere imiyoborere isubiza ibibazo nyakuri byugarije Isi muri iki kinyejana cya 21. Ihuriza hamwe abayobozi bakuru muri politiki n’ubukungu, abashakashatsi n’abanyamakuru.
Iyi nama yaherukaga kuba muri Mata 2019 ndetse ikaba yarabereye mu mujyi wa Marrakesh muri Maroc initabirwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Umuryango WPC washinzwe mu 2008, niwo utegura iyi nama. Ugamije gutanga umusanzu mu kubaka Isi ifunguye, ifite uburumbuke n’ubutabera kuri bose ntawe uhutajwe hagendewe ku muco we n’indi myemerere iri mu burenganzira bwa buri wese.
Ferdinand UWIMANA
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru