AGEZWEHO

  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...
  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Mozambique

Yanditswe Sep, 24 2021 09:21 AM | 77,222 Views



Kuri uyu wa Gatanu Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Mozambique.

Uru ruzinduko rw'umukuru w'igihugu ruje nyuma y'igihe kigera hafi ku mezi 3 u Rwanda rwohereje ingabo na Polisi kugarura umutekano muri Cabo Delgado by'umwihariko mu duce twari tumaze imyaka 5 twarayohojwe n'ibyihebe ndetse ku munsi wa mbere w'uru ruzinduko Perezida Paul Kagame akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda akaza gusura izo ngabo.

Abasirikare na polisi b'u Rwanda bagera ku 1000 bari muri Mozambique aho barimo gukorana n'igisirikare cy'iki gihugu (FADM) ndetse n'ingabo zoherejwe n'umuryango w'ubukungu w'ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo SADC.

Ingabo z'u Rwanda zoherejwe muri Cabo Delgado, intara iherereye mu majyaruguru y'Iburasirazuba bwa Mozambique, aho ku bufatanye n'ingabo za Mozambique babashije kubohora imwe mu mijyi n'uduce tw'ingenzi babikuye mu maboko y'umutwe w'iterabwoba, harimo ahitwa Mocimboa de Praia hahoze ari ibirindiro bikuru by'uyu mutwe.

Muri uru ruzinduko kandi 

, Perezida Kagame azagirana ibiganiro byo mu muhezo na perezida wa Mozambique Filipe Nyusi. Ibi biganiro byo mu muhezo bizakurikirwa n'ibindi biganiro bizahuza abahagarariye impande z'ibihugu byombi.

Abaperezida b'ibihugu byombi kandi bazanahagararira isinywa ry'amasezerano y’ubufatanye azasinywa hagati y'impande zombi ndetse banagirane ikiganiro n'itangazamakuru.

Ku munsi wa kabiri w'uruzinduko, Perezida Kagame azifatanya na Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique mu birori by'umunsi w'ingabo bizabera muri Sitade ya Pemba.


Umutekano ni wose muri Cabo Delgado




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama