Yanditswe Aug, 27 2021 16:37 PM | 108,187 Views
Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul
Kagame yatangaje ko igihe kigeze ngo inkingo n'ibindi bikoresho byo kwa muganga
bikorerwe muri Afurika, mu nyungu z'abatuye uyu mugabane kimwe
n'abafatanyabikorwa bawo.
Umukuru w'igihugu atangaje ibi nyuma yaho ikigo kabuhariwe mu gukora inkingo, BioNTech gishimangiye ku mugaragaro ubushake gifite bwo gutangira gukorera inkingo mu bihugu by'u Rwanda na Senegal.
Kuva Ku wa Kane w’iki cyumweru, Perezida Kagame ari i Berlin mu Budage aho yitabiriye inama y’ihuriro mpuzamahanga rigamije ishoramali ku mugabane wa Afurika, G20 Compact with Africa.
By’umwihariko kuri uyu wa Gatanu, Umukuru w'igihugu yagiranye ibiganiroPerezida wa Senegal Macky Sall, perezida wa komisiyo y'Ubumwe bw'Uburayi, Ursula Von der Leyen, Perezida wa Banki y’Uburayi ishinzwe ishoramari, Werner Hoyer ndetse n'Umuyobozi Mukuru w'ikigo BioNTech Dr. Ugur Sahin.
Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bw'ikigo BioNTech gisanzwe gikora inkingo zirimo n'urwa COVID19 rwitwa Pfizer, ku bw'umuhate bufite mu kwihutisha gahunda yo gukorera inkingo muri Afurika.
Yagize ati “Icya mbere ni uko gukora inkingo mu buryo bwuzuye hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mRNA bishoboka muri Afurika. Turashimira ubwo buhanga bwo guhanga ibishya bukorwa na BioNTech ndetse n'abafatanyabikorwa bayo. Ibi birasaba ko benshi babigiramo uruhare kugirango hakorwe imiti n'ibikoresho byo kwa muganga bikenewe muri Afurika mu myaka iri imbere.”
“Icya kabiri ni uko ubufatanye busanzwe buhari kugira ngo ibi bijye mu bikorwa. Kuri aya meza y'ibiganiro dufite Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Banki y'Uburayi ishinzwe ishoramari, Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima n'ikigo nyafurika cy'ibyorezo. Indi miryango nka Mastercard foundation na IFC nayo ikomeje gutanga umusanzu w'ingirakamaro.”
Mu itangazo rihuriweho n'impande zose zitabiriye ibi biganiro, umuyobozi mukuru wa BioNTech Prof. Dr. Ugur Sahin ari nawe washinze icyo kigo, yavuze ko intego yabo ari ugukorera inkingo muri Afurika hakanubakwa ubushobozi buhamye kandi burambye bwo kuzihakorera mu rwego rwo guteza imbere serivisi z'ubuvuzi kuri uyu mugabane.
Ikigo BioNTech cyivuga kandi ko cyigeze kure inyigo iganisha ku gukorera inkingo mu bihugu by'u Rwanda na Senegal, gihereye ku bushakashatsi n'ubundi cyari cyaratangiye ku nkingo za Malaria n'igituntu.
Perezida Paul Kagame akaba yijeje ubufatanye ikigo BioNTech n'abandi bafatanyabikorwa, kugira ngo icyo kigo cyizaba kije gutanga ibisubizo mu rwego rw'ubuvuzi ku mugabane wa Afurika kigere ku ntego.
Ati “Afurika igera ku musaruro ufatika iyo ikoreye hamwe. Ni ngombwa ko iyi gahunda yubakira ku ngamba zihuriweho ku rwego rw'umugabane ibyo bigakorwa binyuze mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n'ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya ibyorezo, Africa CDC. Ndabizeza ko u Rwanda, Senegal n'abandi bafatanyabikorwa, Afurika Y’Epfo, natwe twese muri Afurika tuzakorana bya hafi kugirango iki kigo kigere ku ntego. Ntabwo twakomeza gukora nk'ibisanzwe kandi ndashimira ubushake mwese muri hano mufite, ndasaba ko ari nawo musingi twakubakiraho tugana imbere.”
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Perezida Kagame yashimangiye ko iki ari igihe cy'umunezero ashimira Perezida wa komisiyo y'ubumwe bw'u Burayi n'abandi bafatanyabikorwa bahaye agaciro ubushobozi Afurika yifitemo, bigatuma nayo iba umufatanyabikorwa w'ingenzi muri iyi gahunda.
Mu bihugu by'u Rwanda na Senegal ahazaba hakorerwa inkingo ni naho hazaba hari ibigo by'inkingo by'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, WHO ku mugabane wa Afurika.
Kugeza ubu 99% y'inkingo zikoreshwa muri Afurika zituruka hanze y'uyu mugabane.
Divin Uwayo
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru