Yanditswe Dec, 05 2016 17:35 PM | 2,727 Views
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inyubako y’ubucuruzi Kigali Heights, inyubako yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika (32.000.000.000Frw). Mu ijambo rye,umukuru w’igihugu akaba yasezeranyije abashoramari ubufasha buturutse mu nzego za leta anashimira inkunga yabo mu iterambere ry’igihugu
,Perezida wa Repubukika Paul Kagame yatangaje ko intsinzi y'abacuruzi ari nayo ya Leta: “Uruhare rwa guverinoma ni uguharanira ko business izamuka abantu bagakora ibyo bashaka gukora,ibyo bazi gukora neza ,bagashora imari kandi bakumva ko business zabo zifite umutekano ndetse nabo ubwabo bakagira umutekano kandi iyo mugize ishya n'ihirwe natwe tuba twesheje umuhigo,uko niko natwe biba ibyacu”
Abashoramari bubatse inyubako ya Kigali Heights bagaragaje ko u Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari ndetse bashimira inzego za Leta zitandukanye kubwo korohereza ishoramari by'umwihariko Umukuru w'igihugu.
Denis KARERA umuyobozi wa Kigali Heights yagize ati: “Amagambo Umukuru w'igihugu atubwiye mwayumvise. Twebwe nk'abari muri aka aka kazi ubwe aduha imbaraga udashobora kumva,aduha courage dukurikije umurongo aha igihugu,uko aduhamagarira gushora imari mu gihugu mu byukuri iyo ufite umuyobozi nk'uyu ukubwira ati ‘kora ibishoboka ,nsaba icyo nagufasha cyose ariko wowe bikore’,nta kindi waba utegereje rwose”
Perezida Kagame yashimiye abashoramari bubatse iyi nyubako anabizeza ko inzego za Leta zizakora ibikwiye ngo imiryango n'ibigo bifite ibiro mu nzu zagenewe guturwamo zimukire mu nzu zabugenewe nka Kigali Heights.
Inyubako ya Kigali Heights ifite ubuso bwa m6,000 bwagenewe imirimo y'ubucuruzi ubu bwamaze no gufatwa uko bwakabaye mu gihe kuri m2 12,000 byahariwe ibiro ahagera kuri 48% ariho hamaze kubona abahakorera.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
2 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
3 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
5 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru