Yanditswe Jun, 27 2016 13:16 PM | 2,607 Views
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa mbere yasoje itorero ry’urubyiruko rugera ku bihumbi bibiri. Uru rubyiruko rukaba ari intore z’inkomezamihigo rwaturutse hirya no hino mu gihugu rumaze ibyumweru bibiri mu ntara y'amajyepfo mu itorero ry’igihugu ry'abayobozi b'inzego z'urubyiruko. Mu butumwa yatanze, Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa no kumenya icyo bashaka kuba cyo nk'Abanyarwandamu rugamba rwo guhangana n’ibibazo bahura nabyo bo ubwabo ndetse n'ibiba byugarije igihugu muri rusange.
Perezida wa Repubulika yasabye uru rubyiruko kurangwa no gushyira hamwe mu byo bakora kandi bakarangwa n’umuco bityo bigafasha mu burezi.
Perezida Kagame yavuze ko Itorero ryibutsa buri wese inshingano afite, bityo kurinda ejo hazaza bikaba biva mu kuzuza izo nshingano neza, buri wese abigizemo uruhare.
Aha Umukuru w’igihugu yagize ati Turashaka urubyiruko ruduha icyizere cy'ejo hazaza heza kuko rwiteguye kuzuza inshingano zarwo.
Yongeyeho ko nk'urubyiruko bagomba guhorana inyota yo gushaka kugira umusanzu batanga mu iterambere ry'igihugu, ndetse asaba n’urundi rubyiruko muri rusange kudapfusha ubusa amahirwe yo kuba bakiri bato.
Aha akaba yagize ati Mugomba kugira icyo mwiha n’icyo muha igihugu.
Avuga ku bijyanye n’imiyoborere, Perezida Paul Kagameyavuze ko Umutekano uboneka iyo abaturage bizeye ko abayobozi babo babakemurira ibibazo ntawe uhutajwe, ati Tugomba guhora duteza imbere imiyoborere ishingira ku nyungu z'abaturage.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, yavuze ko iri torero ryabafashije kumenya uruhare rwabo nk’abahagaragariye urubyiruko mu kubaka igihugu ndetse no kugifasha mu iterambere ryacyo.
Yavuze ko mu byo bashyize imbere biyemeje muri iri torero, harimo kwikoma umuco wo guhora basabiriza, ahubwo bagahora bishakamo ibisubizo byo kwigira, kumenya gukoresha neza amahirwe Leta yahaye urubyiruko n’ibindi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru