AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Perezida Kagame arasaba abayobozi kwishyira mu mwanya w'abo bayobora

Yanditswe Sep, 09 2016 16:03 PM | 2,055 Views



Mu muhango wo kwesa imihigo y'umwaka wa 2015/2016 no guhiga iya 2016/2017,Perezida wa Republika Paul Kagame yasabye abayobozi kujya bishyira mu mwanya w'abo bayobora maze bagaharanira ibyahindura imibereho yabo kandi buri gihe bagafata u Rwanda nk'inzu yabo bwite atari iyo basembereyemo.

Perezida Kagame akaba yatangaje ko ikintu nyamukuru  imihigo igambiriye ari uguhindura imibereho y'abaturage maze asaba abyobozi kujya iteka baharanira icyatuma bakorana n'izindi nzego kandi bagashyira buri igihe inyungu z'abaturage imbere aho kuba izabo bwite.

Ni nyuma yo gusinyana amasezerano y'imihigo n'abayobozi b'uturere no gushyikiriza ibihembo uturere dutatu twahize utundi mu kwesa imihigo ya 2015/2016,kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2016.


Akarere ka Gasabo niko kaje ku isonganga n'amanota 81.6% ,gakurikirwa na Gicumbi na Huye mu gihe ku myanya itatu ya nyuma haje uturere twa Musanze,Rutsiro na Nyagatare.

Mu turere 10 twa mbere harimo 5 two mu Ntara y'Amajeypfo, 2 two mu Majyaruruguru,2 mu Burengerazuba na kamwe mu mu mu

jyi wa Kigali.Mu terere twakunze kuza inyuma ,karere ka Gatsibo kazamutse kagera ku mwanya wa 11 kakaba karushije n'uturere twose tw'intara y'Iburasirazuba  mu gihe uturere twa Ngoma na Kicukiro twazaga mu myanya itanu ya mbere twakurikiranye ku mwanya wa 19 n'uwa 20.

Akomoza ku bafatanyabikorwa mpuzamahanga  bashima iterambere ibihugu bimwe bya Afurika bigeraho ariko bagakemanga ukwishyira ukizana na Demukarasi yabyo,Perezida Kagame yavuze ko ibyo byombi bitavuguruzanya maze yibutsa Abanywranda n'abayobozi by'umwihariko ko u Rwanda ari inzu yabo bwite bakwiye kuenezezwano gusukura no kuyagura.


Yagize ati: “Uru Rwanda ni urwacu, ni inzu yacu. Ntabwo ari inzu twatijwe n’undi muntu, ni ahacu ho kuyihindura no kuyagura.”

Muri rusange Minisitiri w'intebe yagaragaje ko bitandukanye n'umwaka wabanje ,Minisiteri zasubiye inyuma mu kwesa imihigo aho zagize amanota atagera kuri 70% ,ibintu yasanishije no kudakorana neza hagati y'inzego ku ruhande rumwe no kudindiza kwishyura ba rwiyemeza mirimo ku rundi ruhande yagaragaje nk'ibiranga zimwe mu nzego zititway eneza mu kwesa imihigo zaba za Minisiteri cg inzego z'ibanze.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize