AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Perezida Kagame arakangurira urubyiruko kugira uruhare mu iterambere rya Afurika

Yanditswe Dec, 02 2018 22:37 PM | 34,561 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe arahamagarira urubyiruko rwa Afurika kurushaho gutera ingabo mu bitugu inzego z'ubuyobozi mu ishyirwaho za gahunda zigamije iterambere ry'umugabane. Ibi umukuru w’igihugu yabivugiye muri Afrika y’epfo ahizihijwe imyaka 100 ishize.

Mbere yo kugeza ijambo ku bantu ibihumbi bisaga 90 bitabiriye kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ishize Nelson Mandela abayeho, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakirijwe amashyi y’urufaya.

Perezida w’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afrika yunze ubumwe yagaragaje Nelson Mandela nk’umuntu w’ingenzi cyane utarigeze atererana umugabane wa Afrika. Ati,  "Uyu mugoroba ndi hano kwifatanya namwe mu kwibuka ndetse  no guha icyubahiro umurage wa Nelson Mandela . Ntabwo yigeze na gato atererena umugabane wa Afurika. Mandela, yahoraga  afite icyizere ko abana ba afurika bafite ubushobozi bwo gukora ikintu cyose gishoboka. Ndagira ngo mbabwire ko  biri mu nshingano zacu gukomeza kubakira ku murage wa Mandela."

Imwe mu nkingi za mwamba z'umurage wa Nelson Mandela ni ubwigenge bw'umugabane wa afurika , gusa uku kwigenga  kugomba kujyana no kwigira mu mirire ,guca inzara n'imirire mibi nkuko bikubiye mu ngingo ya mbere n'iyakabiri y'intego z'iterambere rirambye SDG's.

Ashingiye ku mbaraga n'ubushobozi by'urubyiruko rw'umugabane wa afurika, rungana na 60% by'abaturage b'umugabane ,perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko urubyiruko rugomba kugira uruhare muri gahunda zigamije iterambere zirugenerwa. Ati,"Tugomba kwiyemeza gushyiraho gahunda y'imirire myiza ku bana bacu ndetse n'indwara zikomeje kwibasira umugabane wacu. Dufite inshingano zo kubyaza umusaruro urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi kuko uru rwego rufite uburyo bwinshi bwo guhanga imirimo ndetse n'iterambere kuri bose. Twebwe nk'abanyafurika intego yacu niyo kugira uburenganzira bwo kujya mu bice byose by'umugabane wacu nta nkomyi, tugakorana, tukubaka ubushuti nta mipaka ituzitira, Umuryango wa Afurika yunze ubumwe nuwacu twese,niyo mpamvu turimo gukora uko dushoboye kose ngo uyu muryango wacu urushaho gukomera no kugirira inyungu abaturage bawo ariyo mpamvu dushaka ko urubyiruko rwa Afurika rufata iya mbere mu kwesa iyi ntego y'iterambere rirambye nkuko byagarutsweho na benshi hano i SOWETO. Ndagirango mbabwire mwebwe rubyiruko ko muduteye ishema, nidushyira hamwe tuzubaka afurika idukwiriye.

Umuryango Global Citizen ubungabunga umurage wa Nelson Mandela ukora ibikorwa kurwanya ubukene hirya no hino ku isi niwo wateguye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya Nelson Mandela byizihirijwe muri Stade SOCCER City I Johannesburg muri Afrika y’Epfo.

Kuva mu 2012, ibikorwa miliyoni 14.2 by’uyu muryango byafashije mu gushyira mu bikorwa gahunda z’abayobozi hirya no hino ku Isi, bifite agaciro ka miliyari 37.9 z’amadorali ya Amerika. Ibikorwa by’uyu muryango byitezweho gufasha mu guteza imbere abatuye isi bangana na miliyari 2,25 hirya no hino ku Isi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura