AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame arafungura ishuri ry'ubuvuzi muri kaminuza ya AUCA

Yanditswe Sep, 02 2019 09:53 AM | 8,516 Views



Kuri uyu wa mbere i Masoro mu Murenge wa Ndera w'Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali hagiye kubera umuhango wo gutaha ishuri rikuru ry'ubuvuzi ryubatswe n'Itorero ry'Abadiventiste b'Umunsi wa Karindwi.

Ni umuhango biteganyijwe ko witabirwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uza kuba ari kumwe n'Umuyobozi w'Itorero ry'Abadiventisiti b'umunsi wa 7 ku Isi, Dr. Ted Wilson nawe uri mu Rwanda.

Iri shuri rikuru ry'ubuvuzi ribaye irya 2 itorero ry'abadiventiste b'umunsi wa 7 ritangije ku mugabane w'Afurika nyuma y'irindi nk'iri rikorera mu gihugu cya Nigeria. 

Iri shuri rizakorera ahasanzwe Kaminuza ya AUCA yamenyekanye ku izina rya Mudende igizwe n'inyubako zirimo izizakoreshwa nk'ibyumba by'amashuri, za laboratwari, ahafatirwa amafunguro ndetse n'aho abanyeshuri bazajya baba kuko bose bazajya biga baba ku ishuri.

Biteganyijwe ko amasomo yo ku rwego mpuzamahanga mu buvuzi iri shuri ritanga azatangira guhera mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2020, aho buri mwaka iri shuri rizajya ryakira abanyeshuri 55.

Gutaha ishuri rikuru ry'ubuvuzi rya kaminuza ry'abadiventisiti b'umunsi wa karindwi yo muri Afurika yo hagati n'iy'Iburasirazuba, AUCA, ni kimwe mu bikorwa byateguwe mu rwego rwo kwizihiza yubile y'imyaka 100 itorero ry'abadiventisiti b'umunsi wa karindwi rimaze rigeze mu Rwanda, aho ryatangiriye ivugabutumwa i Gitwe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo kugeza ubu rikaba rifite abayoboke bagera hafi kuri miliyoni hirya no hino mu gihugu.

Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira