Yanditswe Dec, 02 2019 18:54 PM | 7,445 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arahamagarira ibihugu bya Afurika kongera
ingengo y'imari bigenera urwego rw'ubuzima ngo kuko politiki n'imiyoborere
nyayo ishyira ubuzima bw'abantu ku isonga mbere y'ibindi byose.
Ibi Umukuru w'Igihugu akaba yabitangaje kuri uyu wa Mbere mu birori byo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga kuri SIDA n'izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, inama izwi nka ICASA mu magambo ahinnye y'icyongereza.
Ibirori byo gutangiza iyi nama byasusurukijwe n'itorero ry'igihugu, Urukerereza n'abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo.
Atangiza iyi nama ku mugaragaro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko SIDA ari icyorezo kitagira umupaka bityo ko ibihugu byose bikwiye gukora ibishoboka byose kugirango bihangane na cyo.
Ati ‘‘SIDA ni icyorezo kitagira umupaka. Ibyagezweho mu rugamba rwo kurwanya ubwiyongere bw'iyo virusi, ni umusaruro w'ubufatanye mpuzamahanga. Ni yo mpamvu kurushaho gushyigikira gahunda zirimo ikigega Global, Gavi ndetse na PEPFAR ari ingenzi kubw'umusanzu wazo. Guverinoma zo muri Afurika, ku ruhande rwazo zikwiye gushyira imbere kwishakamo ubushobozi bwo gutera ibikorwa by'ubuvuzi. Kubikora, ni ugushyiraho umusingi uhamye kandi urambye w'ubu bufatanye.’’
Ibi kandi byashimangiwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros ADHANOM Ghebreyesus, wavuze ko mu gihe imwe mu ntego z'iterambere rirambye mu rwego rw'ubuzima ari ukugira Isi itarangwamo ubwandu bushya bwa virus SIDA, ubuyobozi bufite uruhare runini mu gufasha Isi kwesa uwo muhigo. Yagaragaje ko igihugu akomokamo cya Ethiopia ndetse n'u Rwanda ari intangarugero ku mugabane wa Afurika.
Ati ‘‘Ni ibintu nzi nshingiye ku bunararibonye mfite, ko umusanzu n'ubushake by'inzego nkuru muri guverinoma ari ingirakamaro kugira ngo utere intambwe ifatika. Ibyo ni byo byatumye dutera intambwe muri Ethiopia, kandi ni rimwe mu masomo y'ingenzi tubona hano mu Rwanda. Umusaruro mwagezeho ntiwari kuboneka iyo bitaba imiyoborere ireba kure yawe Nyakubahwa Perezida, bitari mu guhanga n'icyorezo cya SIDA gusa, ahubwo no mu kugeza serivisi z'ubuzima kuri bose, ari na yo mpamvu nyakubahwa Perezida Paul Kagame ngira ngo ngushimire byimazeyo.’’
Uyu muhango kandi wanitabiriwe na Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi, wagaragaje iyi nama nk'urubuga nyarwo rwo gufatira hamwe ingamba zo guhangana n'icyorezo cya SIDA, dore ko igihugu cye ari kimwe mu byugarijwe kurusha ibindi muri Afurika.
Ati ‘‘Mozambique ni kimwe mu bihugu byugarijwe na SIDA kurusha ibindi muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara. Mu rwego rwo kongera ingufu zacu mu guhangana nayo, twaje i Kigali mu rwego rwo gushimangira ubushake bwa guverinoma muri urwo rugamba kugeza SIDA tuyiranduye burundu.’’
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko guhangana n'icyorezo cya SIDA bikwiye guhera hasi mu baturage bagahabwa ubumenyi buhagije kandi bakegerezwa ibikorwa remezo na serivisi z'ubuzima, ashimangira ko politiki nyayo ari ishyira imbere ubuzima bw'abaturage.
Ati ‘‘Politiki nziza n'imiyoborere myiza, ni ibyita ku buzima muri byose. Nta cyasimbura kubaka umuryango utekanye kandi ufite ubuzima buzira umuze. Abaturage, baba urubyiruko ndetse n'abakuze, bagomba kwibona nk'abafatanyabikorwa mu kubaka ahazaza. Ubuzima, ni ugukora amahitamo akwiye aka kanya, mu nyungu z'igihe kirambye! Ibyo ni byo bizadufasha gutsinda urugamba rwo kurwanya SIDA tukubaka ubudatsimburwa no ku zindi mbogamizi twahura na zo.’’
Inama mpuzamahanga kuri SIDA ku mugabane wa Afurika, ICASA, ibaye mu gihe 68% bya miliyoni hafi 38 z’abafite virusi itera SIDA kusi, babarizwa ku mugabane wa Afurika.
Divin UWAYO
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru