Yanditswe Oct, 26 2019 10:49 AM | 15,747 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko u Rwanda rudashobora gutsindwa urugamba rwo kubaka no guharanira ubumwe bw'abana barwo kuko urwo rugamba ari urw'ukuri kandi iteka ukuri gutsinda ikinyoma.
Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo yasozaga ihuriro rya 12 rya Unity Club Intwararumuri.
Perezida wa Republika Paul Kagame akaba n’umunyamuryango w’icyubahiro w’umuryango Unity Club iIntwararumuri yitabiriye umuhango wo guha ishimwe abarinzi b’igihango batatu bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge n’imibereho y’Abanyarwanda.
Muri uyu muhango, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ubuzima bukomeye u Rwanda rwanyuzemo rwabukuyemo imbaraga zo kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw'abana barwo, ashimangira ko Unity Club ari urubuga nyarwo rw'ibyo biganiro.
Perezida KAGAME yavuze ko buri muntu afite uburenganzira bwo guhitamo uko abaho ariko nanone ashimangira ko nta burenganzira afite bwo kugenera abandi uko babaho mu gihe nta ruhare babigizemo.
Yagaragaje ko ntawe urwanira ukuri ngo atsindwe, ari na yo mpamvu u Rwanda na rwo rudashobora gutsindwa urugamba rwo kubaka ubumwe bw'abana barwo.
Muri uyu muhango kandi hahembwe abarinzi b'igihango 3 kubera ibikorwa byabo by'indashyikirwa mu kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge.
Muri abo, harimo Mukarutamu Daphrose washinze umuryango Duhozanye uhuriza hamwe abapfakazi ba genocide ubafasha kongera kwiyuka.
Undi ni Gasore Serge washinze umuryango wamwitirwe akaba yarubatse irerero ry’abana b’abakene,abana banzwe n’ababyeyi babo, abakomoka mu miryango yasigajwe inyuma n’amateka, abo ku mihanda n'abandi.
Yanubatse kandi ivuriro ribitaho, anashyiraho gahunda zigamije kurwanya imibereho mibi mu gace ka Ntarama ku musozi yise umusozi w’ibyiringiro.
Undi wahawe ishimwe ry’umurinzi w’igihango ni bwana Carl Wilkens wayoboraga Umuryango ADRA Rwanda.
Uyu Munyamerika wanze guhunga igihugu ubwo jenoside yakorewe abtutsi yabaga ahubwo agahitamo gusigara mu gihugu afasha abahigwaga, yarokoye benshi ndetse anafasha imfubyi zabaga mu kigo cy’imfubyi ahitwa kwa Gisimba bamwe akomeza no kubitaho nyuma ya jenoside.
Perezida wa Repubulika yagaragaje ko ibikorwa nk'ibi by'abarinzi b'igihango bidasanzwe, avuga ko ishimwe bagenerwa rikwiye guherekezwa n'ubushobozi bufatika mu rwego rwo kubatera akanyabugabo no kubunganira.
Ibi byazamuye imbamutima z'abarinzi b'igihango barimo Gasore Serge na Mukarutamu Daphrose.
Umuryango Unity Club Intwararumuri watangijwe na Madame wa Perezida wa Repubulika Jeannette KAGAME mu mwaka wa 1996, ukaba uhuza abayobozi bari muri guverinoma, abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.
Divin UWAYO
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru