AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame: COVID19 yerekanye ko ihuzanzira rya interneti atari umurimbo ahubwo ni ngombwa

Yanditswe Dec, 07 2020 19:44 PM | 109,565 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n'abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma bagize inama y’ubutegetsi y’umuryango smart Africa, kuri uyu wa Mbere bitabiriye inama ya 6 y'ubutegetsi y'uyu muryango, yabaye hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga

Perezida Kagame wayoboye iyi nama, yishimiye ko umubare w'ibihugu bigize uyu muryango ukomeje kwiyongera. 

Ati "Nishimiye kuvuga ko ibindi bihugu 7 bimaze kwinjira muri smart Afrika uhereye igihe twasozaga inama  yabagize inama y’ubutegetsi yabaye muri Gicurasi umwaka wa 2019. Ibi byatumye umubare w’ibihugu ugera ku bihugu binyamuryango 31. Ibi bihugu bishya ni Algeria,Cap Vert,Repubulika ya Kongo, Mauritanie,Maroc, Sierra-Leone na Zimbabwe,dufite kandi n’abandi banyamuryango baturutse mu nzego zabikorera nkaba nifuza gushimangira akamaro k’ubufatanye bwacu nabikorera."

Perezida wa Repubulika yashimangiye ko uyu muryango uzakomeza gukorana neza nabikorera mu rwego rwo kurushaho kunoza ishoramalr rihamye mu nzego zitandukanye cyane cyane ubufatanye mu kunoza imikorere n’imikoranire muri iki gihe iki cy’icyirezo cya Covid-19. Yashimangiye ko icyorezo cya COVID19 cyagaragaje ko ihuzanzira rya interineti cyerekanye ko ari ikintu cy'ingenzi cyane.

Yagize ati "Ibi cyane bigaragarira muri iki gihe cyo kuzanzamuka tuva muri Covid-19, iki cyorezo cyatweretse ko ihuzanzira rya interinet atari uburyo bw’umurimbo ahubwo ko ari igikenewe, mu buryo bugaragara gutanga uburezi ndetse na serivisi z’ubuzima byose bishingiye ku bikorwaremezo by’ikoranabuhanga. Imirimo myiza mu gihe kiri imbere na byo kandi bizashingira ku bumenyi mu ikoranabuhanga ndetse n’umwanya muri iryo koranabuhanga. Kubera iyo mpamvu rero intego ya smart Africa ishingiye kuri ibyo byose turimo kugerageza gukora."

Perezida wa Repubulika ari na we muyobozi w’inama y’ubutegetsi y’u muryango avuga ko uyu muryango ukomeje ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kurushaho gushyira mu bikorwa gahunda zawo zose.


Sylivanus KAREMERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira