AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Perezida Kagame: Abatifuza ko twimura abaturage mu bishanga bazategereze igihe cyabo

Yanditswe Dec, 19 2019 18:00 PM | 1,883 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko abayobozi bagomba kubahiriza inshingano zabo mu gukemura ikibazo cy'abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Umukuru w'Igihugu yakuriye inzira ku murima aburira kuri izi mpaka bakazigira ikibazo cya Politiki.

Hamaze iminsi impaka z'urudaca ku gukura abaturage mu manegeka. Bamwe mu baturage basabwe kuva mu bishanga bagaragaje impunge z'ubuzima bwabo nyuma yo gusenyerwa  inzu cyangwa kuzikuriraho ubwabo icyakora hakaba na bamwe bagaragaza ko bumva ko iyi gahunda ikorwa ku neza yabo.

Iki kibazo cyasamiwe hejuru n'abatavuga rumwe n'ubuyobozi bw'u Rwanda ndetse n'imiryango imwe n'imwe itari ya Leta ikigarukaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu ijambo rigaragaza ishusho y'uko igihu gihagaze, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafashe umwanya asobanura iby'iki kibazo ndetse ashimangira ko kugikemura hakwiye no gushingirwa ku miterere yacyo.

Yagize ati ''Hari abantu b'ngeri ebyiri: Imwe ni abantu bakwiye kwimuka cyangwa kwimurwa, ariko bari bafite ibyangombwa bari batuye ahantu ubundi hakwiye guturwa ariko hafite ibibazo runaka. Abo ngabo, ni byo bahabwa indishyi, compessation,ni ko bigenda, urabibara, ukareba, na byo ku buryo ari ugufasha kurusha ikindi icyo aricyo cyose. Naho ubundi n'iyo uhabarekeye ukavuga uti ok, ngaho hagume! Imvura se izabura kuhamuvana, cyangwa imisozi iriduka, hari uyifiteho ubushobozi? Twebwe tubuza imisozi ishaka kuriduka kuriduka? Ushobora kwanga kuhava, ukahavanwa n'ibyo ngibyo. Uzabyishyuza se? Uzabwira imvura ngo niguhe indishyi? Hari ba bandi bandi rero, badakwiriye kuba banagira ikintu banavuga bavuga ngo nimunyishyure. Bakwishyure uri ahantu udakwiriye kuba uri wagiye mu buryo bunyuranye n'amategeko! Barakwishyurira ibyo wakoze bidakwiye kuba bikorwa gute? Uragiye wubatse mu muhanda baza kugusenyera uti muranyishyura. Barakwishyura se wari ukwiye kuba uri mu muhanda!''

Mu basabwa kuva mu manegeka by' umwihariko mu bishanga ngo hari abavuga ko baba barahahawe n'inzego z'ubuyobozi. N’ubwo ngo ibi bidakwiye kubabera urwitwazo rwo kutahava, Perezida Kagame yongeye kubaza iki kibazo abayobozi.

''Muri mwebwe,abayobozi bari hano, ujya gutanga igishanga guturwamo abihera hehe? Igishanga ni icyande? Igishanga gikwiye kuba gikoreshwa iki?

Perezida Kagame yakomoje no kubasamiye hejuru ikibazo cyo gukura abaturage mu manegeka.

''Izo mpaka rero, zirumvikana ubundi zikwiye gukemuka ku buryo abayobozi bakwiye kumva inshingano yabo bakayuzuza. Na ho abandi basakuza, ngo mureke kuvana abantu... mwikora ku bantu, abo ngabo bazategereze igihe cyabo baza.....Ingaruka zabyo, za buri kintu, ababigizemo uruhare  barazirengera. Rero, natwe reka twirengere ingaruka z'ibi bikorwa cyangwa se ibyo tudakora bivamo abantu guhungabanya ubuzima bwabo, abantu bimurwa bavanwa aho batari bakwiye kuba bari ariko byose bikwiye kuba bifite impamvu kandi iyo mpamvu igasobanurwa, abo baturage babirimo bakagira uko babyumva kandi n'uko bafashwa.''

Mbere y'umunsi umwe ngo habe inama y'Igihugu y'umushyikirano minisiteri 4 zakoranye ikiganiro n'abanyamakuru zibasobanurire imiterere ya gahunda yo gukura abaturage mu manegeka.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko mu gihugu hose imiryango imaze gukurwa mu manegeka akabije isaga 6000 hagamijwe kurokora ubuzima bw'abagize iyi miryango.Abagera ku 4000 bacumbikiwe n'abaturanyi ,1500 bakodesherejwe na Leta mu gihe abasaga 300 bacumbikiwe mu bigo by'amashuri.

Ijambo rya Perezida Kagame


Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira