Yanditswe Dec, 22 2020 07:50 AM | 234,116 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame
yatangaje ko abagerageza guhungabanya umutekano w'u Rwanda iminsi yabo ibaze,
ibi umukuru w’Igihugu yabivuze mu kiganiro cyamuhuje n'abanyamakuru, abaturage
n'abayobozi.
Hifashijwe ikoranabuhanga mu kiganiro Perezida wa Repubuka yagiranye n'abaturage, abanyamakuru n'abayobozi, abaturage hirya no hino mu gihugu batanze ibitekerezo ndetse banagaragaza ibibazo bifuza ko byakemurwa.
Ku bijyanye n'umutekano, abaturage b'akarere ka Nyaruguru bagaragaje ko bishimiye umutekano bafite ubu nyuma y'ibitero by'iterabwoba byabagabweho.
Mukashyaka Josephine, umuturage wo mu Karere ka Nyaruguru yagize ati “Ubwo ibyo bitero byagabwaha ari mu gicuku, abana bagaterwa ibyuma, mwarahabaye ingabo ziradutabara, zigarura umutekano ubu turarinzwe dufite umutakano. Nyakubahwa Perezida ikindi dushima ni uko bamwe mu bagize uruhare muri ibyo bitero barimo Rusesabagina na Sankara bafashwe bityo tukaba twizeye ubutabera.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko iminsi y'abahirahira guhungabanya umutekano w'u Rwanda ibaze.
Ati “N'abo bagiye bafatwa bahungabanya umutekano ubutabera bwo buzaboneka n'abandi bagira batya bakinjira bagasubira hakurya y'umupaka buriya na bo tuzabageraho, na bo ubutabera buzabagera, iminsi yabo irabaze tuzageraho dufate umurongo.”
Abaturage ba Gicumbi kandi basabye inkunga yo kubaka uruganda rutunganya amata bitewe n'umusaruro uturuka muri gahunda ya gira inka.Maze ubuyobozi butanga icyizerezo cyo kuzabatera inkunga umwaka utaha.
Umuhanda Cyunuzi-Gahara ufite ibiro metero 22 muri Kirehe utameze neza abaturage basabye ko wakorwa kugirango imigenderanire irusheho koroha.Banagaragaje ikibazo cyo kutagira amazi no kuba batarabonye ingurane z'ibyangijwe ubwo babonaga amashanyarazi mu myaka 8 ishize.
Minisitiri w'ibikorwa remezo Amb.Claver Gatete avuga ko ibi bibazo bigiye gushakirwa umuti nyuma y'uko umukuru w'igihugu abihaye umurongo.
Ikibazo cy'imisoro mishya ku butaka yazamutse cyagarutsweho muri ibi biganiro, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko hari gukorwa isesengura kuri iki kibazo.
KWIZERA John Patrick
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru