Yanditswe Oct, 22 2020 22:25 PM | 157,050 Views
Perezida wa republika Paul Kagame yitabiriye inama yateguwe n’umuryango wa Afrika yunze ubumwe irebera hamwe ibyakozwe mu miryango y’uturere tugize umugabane wa Afrika.
Perezida Kagame yagaragaje ko hari imbogamizi nyinshi zidashingiye ku misoro, non tariff barriers, zakuweho mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ashyiraho isoko rusange, ndetse imipaka 13 ihuriweho n’ibihugu (one stop border posts) irakora muri aka karere harimo n’uhuza Tz na Zambia. Yavuze kandi ko umwaka ushize wasize akarere gatangije uburyo bwo gukora ibarurishamibare rihuriweho ndetse ryizewe ku rwego rwo hejuru.
Mu birebana n’ubuhahirane mu gihe cya covid19, perezida w’u Rwanda yavuze ko hashyizweho amasezerano yo gukomeza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, hatangizwa ndetse n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukurikirana abashoferi b’amakamyo mu gihe bafatiwe ibizamini ibihugu byose bikabibona.
Yahamagariye ibihugu bya Afrika kurushaho kubaka ubufatanye hagati yabyo ndetse n’isi muri rusange.Perezida wa Republika Paul Kagame yitabiriye kandi inama nyunguranabitekerezo ku guteza imbere uburezi, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ni inama yarimo n’abandi bakuru b’ibihugu barimo perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, ndetse na minisitiri w’intebe wa Norvege Erna Solberg, abayoboye itsinda ry’abavugizi ku ntego z’iterambere rirambye, (co-chairs of the SDG Advocates group) ndetse n’umuyobozi mukuru w’ishami rya Loni rishinzwe uburezi ubuhanga n’umuco UNESCO.
Perezida Kagame mu ijambo rye yashimiye UNESCO n’abakuriye itsinda ry’abakora ubuvugizi ku ntego z’iterambee rirambye bateguye iyi nama yagaragaje nk’ingirakamaro. Yagaragaje ko ibihugu muri iki gihe bigeze kure imyiteguro yo kureba uko habaho gusubukura amasomo n’ubwo hakiri icyorezo cya Covid no guhangana n’ingaruka z’igihe kirekire gishobora kugira ku musaruro uva mu burezi.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru