Yanditswe Nov, 01 2020 23:04 PM | 39,806 Views
Nyuma y’icyumweru agizwe Karidinali,Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yifurije ishya n’ihirwe Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda, ubutumwa yamugeneye bukaba bwahuriranye n’umunsi mukuru w’abatagatifu bose.
Ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME bwifuriza ishya n'ihirwe Musenyeri Antoine KAMBANDA wagizwe Karidinali.
Karidinali Antoine KAMBANDA,
U Rwanda rutewe ishema kandi rushimishijwe n'ubutumwa bushya wahawe n'Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francisko, wakugize Karidinali.
Mu izina ryanjye bwite, no mu izina ry'Abanyarwanda bose, turakwifuriza ishya n'ihirwe mu mirimo mishya, nka Karidinali wa mbere mu mateka y' u Rwanda.
Iri kamba wambitswe, ni ishema kuri wowe no kuri Kiliziya Gatolika y'u Rwanda. Ni Agaciro gakomeye ku Banyarwanda bose no ku Gihugu.
Kuba ugizwe Karidinali nyuma y'imyaka ibiri ubaye Arkiyepiskopi wa Kigali ni ikimenyetso cy'impano ufite mu kunoza umurimo w'Imana. Ni ikimenyetso kandi cy'uko Kiliziya Gatolika y'u Rwanda imaze kuba ubukombe, nyuma y'imyaka 120 igeze mu Rwanda.
Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare mu kubaka igihugu nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane mu isanamitima, kunga no kubanisha Abanyarwanda.
Ikomeje no kugira ubufatanye na Leta mu guteza imbere uburezi, ubuzima, n'imibereho myiza by'Abanyarwanda. Ibi byose ni ibyo kwishimira.
Turabizeza ubufatanye mu mirimo yanyu by'umwihariko na Kiliziya Gatolika muri rusange.
Ugire amahoro y'Imana.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru