AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda yatsinze Rivers Hoopers mu mikino ifungura BAL

Yanditswe May, 16 2021 20:33 PM | 29,477 Views



Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (Bal) ryatangiye kubera i Kigali kuri iki Cyumweru, yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 83-60.

Byari mu mukino ufungura iri rushanwa wabereye muri Kigali Arena yarimo abafana.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 yo muri Afurika, ni ku nshuro ya mbere ribaye, aho ryateguwe na Fiba Afrique ku bufatanye na shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA.

Mu bafana ibihumbi 10 bemerewe kwinjira muri Kigali Arena, abagera ku 2000 gusa nibo bari bitabiriye uyu mukino, bubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, zirimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no gukoresha umuti usukura intoki.

Kenny Gasana na Hagumintwari Steve bagerageje gutsinda amanota atatu mu minota itandatu ya mbere, bifasha Patriots BBC kuguma mu mukino, ni nyuma y’uko Rivers Hoopers yo yari ihagaze neza mu minota ya mbere.

Jermaine Cole usanzwe ari umuhanzi mu njyana ya Rap, yinjiye mu kibuga ku ruhande rwa Patriots BBC mu gace ka mbere, ahasanga mugenzi we w’Umunyamerika Brandon Costner wari wagowe n’Abanya-Nigeria.

J. Cole wari utegerejwe na benshi muri uyu mukino, yatsinze amanota abiri mbere y’uko agace ka mbere karangira ku manota 17 kuri 18 ya Rivers Hoopers.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda yitwaye neza mu gace ka kabiri, itsinda amanota 26-16 (43-34). Jermaine Cole yari afitemo atatu mu minota irindwi yakinnye, mu gihe Brandon Costner yatsinzemo 13, Hagumintwari Steve atsinda arindwi.

Kugeza muri aka gace, abakinnyi ba Rivers Hoopers bari bamaze kwitwara neza ni Taren Valdis Sullivan watsinze icyenda na Ikechukwu Iyke Benjamin wari umaze gutsinda amanota umunani.

Umutoza wa Patriots BBC, Alan Major, yafashijwe cyane n’abakinnyi bavuye ku ntebe y’abasimbura barimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, kuko mu duce tubiri twa mbere binjije amanota 19, mu gihe ku ruhande rwa Rivers Hoopers, abavuye ku ntebe batsinze ane.

Agace ka gatatu k’umukino karangiye Patriots BBC yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 21 (65-44), ni nyuma yo gutsinda 22-10 mu gihe agace ka kane karangiye harimo ikinyuranyo cya 23 (83-60).

Brandon Costner wa Patriots BBC ni we mukinnyi watsinze amanota menshi, aho yinjije 20 muri uyu mukino, asama imipira ibiri iva ku nkangara mu gihe yatanze indi ibiri yavuyemo amanota kuri bagenzi be.

Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yatsinze amanota 13, Prince Ibeh atsinda 11 mu gihe J.Cole yasoje umukino atsinze amanota atatu, asama imipira itatu iva ku nkangara ndetse anatanga indi ibiri yavuyemo amanota kuri bagenzi be.

Taren Valdis Sullivan yasoje umukino atsinze amanota 15 ku ruhande rwa Rivers Hoopers, Benjamin Chukwukelo atsinda 12 mu gihe kandi yasamye imipira itatu ivuye ku nkangara, anatanga indi itanu yavuyemo amanota kuri bagenzi be.

Basketball Africa League izakomeza ku wa mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, hakinwa imikino yo mu itsinda C, aho As Douanes (Sénégal) izakina na Gs Petroliers (Algérie) saa 14:00, naho Zamalek yo mu Misiri ikine na Maputo Ferroviario de Maputo (Mozambique) saa 17:30.

Undi mukino uteganyijwe ni uzahuza Us Monastir (Tunisia), na Gnbc (Madagascar) guhera saa 21:00, mu itsinda a ririmo Patriots.

Patriots BBC izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 19 Gicurasi 2021, ihura na Gnbc yo muri Madagascar.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira