Yanditswe Aug, 14 2020 12:59 PM
93,609 Views
Ubuyobozi bukuru bw’ibiro by’abinjira n’abasohoka mu Rwanda kuri uyu wa Kane bwavuze ko pasiporo z’u Rwanda zatanzwe mbere y’itariki 27 Kamena mu mwaka ushize wa 2019 zizacyura igihe ntizongere gukoreshwa kuva tariki 28 z’ukwezi kwa Gatandatu umwaka utaha wa 2021.
Mu kwezi kwa Werurwe 2016 ni bwo Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC batangije passport nshya mpuzamahanga ikoresha ikoranabuhanga, ari na yo mpamvu guhera Tariki 28 z’ukwa Gatandatu 2019, Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije mu buyobozi bw'Ibiro bishinzwe Abinjira n'Abasohoka yatangiye gutanga pasiporo nyarwanda y'Afurika y'Iburasirazuba.
Mu kiganiro cyihariye na RBA, Umuvugizi w’umusigire w’ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka, KALISA Peter, yasobanuye ko itangazo ku gaciro ka pasiporo zicyuye igihe rije ryibutsa icyemezo cyatangajwe tariki 28 Kamena umwaka ushize ubwo hatangizwaga itangwa n’ikoreshwa rya pasiporo nyarwanda y’Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga.
Muri iki kiganiro na Divin UWAYO, Umuvugizi w’umusigire w’ubuyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka yatangiye avuga ko iyi pasiporo nshya idakuraho umwihariko wa buri gihugu.
Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije mu buyobozi bw'Ikigo Gishinzwe Abinjira n'Abasohoka ...
Jun 28, 2019
Soma inkuru