AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Paruwasi Gatorika ya Rwamagana yizihije yubile y'imyaka 100

Yanditswe Sep, 21 2019 19:31 PM | 14,826 Views



Abaturage b'Akarere ka Rwamagana bishimira ibikorwa remezo bihindura imibereho n'iterambere ryabo bagejejweho na Paruwasi Gatolika ya Rwamagana imaze imyaka 100 ishinzwe.

Ibi bikorwaremezo aba babaturage bishimira birimo ibigo by'amashuri 8 kuva ku rwego rw'amashuri y'incuke kugera ku ishuri rya Kaminuza ritanga amasomo y'ubuforomo n'ububyaza ndetse n'ibikorwa by'ubuvuzi.

Bavuga ko byahinduye imibereho yabo  ndetse kiliziya  ishimangira  umubano hagati y'abashakanye.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana,  Jean Marie Theophile Ingabire, avuga ko mu myaka 100 ya yubile  iyi paruwasi imaze iragijwe Bikiramariya Umwamikazi w'imitsindo hari byinshi bagezeho bihindura imibereho y'abaturage.

Arikiyepesikopi wa Kigali akaba n'umushumba wa Dioseze ya Kibungo, Musenyeri Antoine Kambanda asaba abaturage kunoza imibanire mu miryango,bakirinda imyemerere ibayobya kandi bagaharanira ikibateza imbere mu miryango aho guhora mu makimbirane.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Fred Mufulukye, avuga ko bazakomeza ubufatanye na Kiliziya Gatolika kuko ibikorwa byabo bigira uruhare mu iterambere ry'intara y'iburasirazuba.

Iyi paruwasi yashinzwe 1919 kuri ubu  imaze kwibaruka paruwasi 5, ikaba yo ubwayo ifite abakirisitu 15000.Ku nkunga bahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame biyujurije Kiliziya ya Miliyoni zisaga 72.



Jean Paul TURATSINZE




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage