AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Paris: U Rwanda rwakiriwe nk'umunyamuryango wa OECD

Yanditswe May, 21 2019 17:22 PM | 8,377 Views



U Rwanda rwakiriwe nk'umunyamuryango mushya w'ihuriro ry'iterambere rishingiye ku muryango mpuzamahanga w'ubufatanye n'iterambere ry'ubukungu, ibizwi mu ndimi z'amahanga nka OECD Development Center, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2019.

U Rwanda rwakiriwe mu nama y'iri huriro iri kubera i Paris mu Bufaransa, aho u Rwanda ruhagarariwe na Ministiri w'Ubucuruzi n'Inganda Soraya Hakuziyaremye.

Ministiri Hakuziyaremye yagaragarije abateraniye muri iryo huriro ko iterambere ryagerwaho ari uko hubahirijwe uburinganire n’ubwuzuzanye  bw'abagabo n'abagore, aho yagaragaje ko mu Rwanda hejuru ya 60% by'abagize Inteko Ishinga Amategeko ari abagore.

Iri huriro OECD Development Centre ryashinzwe mu mwaka wa 1961 nk'ihuriro ryigenga rigamije ibiganiro no guhanahana ubumenyi hagati y'ibihugu bigize umuryango mpuzamahanga w'ubufatanye n'iterambere ry'ubukungu n'ibihugu biri mu iterambere, bigamije kuzamura ubukungu n'ubucuruzi ku Isi.

Kuri ubu iri huriro rigizwe n'ibihugu 54, aho u Rwanda rwabaye igihugu cya 55.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage