Yanditswe Nov, 14 2020 21:43 PM | 25,951 Views
Pariki y'igihugu ya Gishwati-Mukura, yari imaze imyaka myinshi ifatwa nk'ishyamba cyimeza risanzwe n'ubwo ryakomeje kubungabungwa uhereye mu mwaya ya 1970.
Nyuma y'uko bigaragaye ko ubutaka bw'iyi pariki bwagiye bugabanuka kubera ibikorwa by'abaturage, kuva mu mwaka wa 2015 hagiyeho umushinga ugamije gusubiranya iyi pariki LAFREC (Landscape Approach to Forest Restoration and Conservation); hegitari 583 zamaze gusubiranywa; ibi byose bikaba bimaze gutwara miliyoni 9 z'amadolari.
Abaturage baturiye iyi pariki, bigishijwe uburyo bwo kuyibungabunga, ubu bari mu mirimo ibateza imbere.
Hamwe mu hacukurwaga amabuye y'agaciro muri pariki hamaze gusubiranywa ariko nanone ni igikorwa gikomeje, amashyamba angana na hegitari ibihumbi 80 yaratewe bushya, inka 754, amatungo magufi asaga ibihumbi 3500 bihabwa abaturage, bakorerwa kandi amaterasi kuri hegirtari 289.8.
Inzego zishinzwe kubungabunga ibidukikije zivuga ko abaturage nabo bagomba gushyiraho akabo bakabungabunga pariki kuko ari iyabo.
Ubu ba mukerarugendo bafunguriwe amarembo ngo basure iyi pariki nyuma yo kwegurirwa RDB mu mwaka ushize. Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga pariki z'igihugu muri RDB Ariella Kageruka, ashimangira ko uru ari urundi rugendo rutangiye mu rwego rw'ubukerarugendo.
Kugeza ubu pariki y'igihugu ya Gishwati-Mukura ifite ubuso bungana na hegitari ibihumbi 3.558 bugomba gukomeza kongerwa. Tariki ya 28 z'ukwezi kwa cumi uyu mwaka nibwo ubusabe bw'u Rwanda bwo kuba yashyirwa mu murage w'isi bwemewe, ibi bikaba bishyira u Rwanda mu bihugu bishyira imbaraga nyinshi mu kubungabunga ibidukikije.
Jean Claude Mutuyeyezu
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru