AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Pariki ya Giswati Mukuru yatezweho kongera umubare wa ba mukerarugendo

Yanditswe Nov, 14 2020 21:43 PM | 25,951 Views



Urwego rw'igihugu rushinzwe iterambere (RDB) rusobanura ko kuba u Rwanda rufite pariki y'igihugu ya Gishwati-Mukura ari inyungu ikomeye kuko na yo izongera umubare wa ba mukerarugendo basura igihugu. Iyi pariki kandi inaherutse gushyirwa mu murage wa UNESCO.

Pariki y'igihugu ya Gishwati-Mukura, yari imaze imyaka myinshi ifatwa nk'ishyamba cyimeza risanzwe n'ubwo ryakomeje kubungabungwa uhereye mu mwaya ya 1970.

Nyuma y'uko bigaragaye ko ubutaka bw'iyi pariki bwagiye bugabanuka kubera ibikorwa by'abaturage, kuva mu mwaka wa 2015 hagiyeho umushinga ugamije gusubiranya iyi pariki LAFREC (Landscape Approach to Forest Restoration and Conservation); hegitari 583 zamaze gusubiranywa; ibi byose bikaba bimaze gutwara miliyoni 9 z'amadolari.

Abaturage baturiye iyi pariki, bigishijwe uburyo bwo kuyibungabunga, ubu bari mu mirimo ibateza imbere.

Hamwe mu hacukurwaga amabuye y'agaciro muri pariki hamaze gusubiranywa ariko nanone ni igikorwa gikomeje, amashyamba angana na hegitari ibihumbi 80 yaratewe bushya, inka 754, amatungo magufi asaga ibihumbi 3500 bihabwa abaturage, bakorerwa kandi amaterasi kuri hegirtari 289.8.

Inzego zishinzwe kubungabunga ibidukikije zivuga ko abaturage nabo bagomba gushyiraho akabo bakabungabunga pariki kuko ari iyabo.

Ubu ba mukerarugendo bafunguriwe amarembo ngo basure iyi pariki nyuma yo kwegurirwa RDB mu mwaka ushize. Umuyobozi w'ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga pariki z'igihugu muri RDB Ariella Kageruka, ashimangira ko uru ari urundi rugendo rutangiye mu rwego rw'ubukerarugendo.

Kugeza ubu pariki y'igihugu ya Gishwati-Mukura ifite ubuso bungana na hegitari ibihumbi 3.558 bugomba gukomeza kongerwa. Tariki ya 28 z'ukwezi kwa cumi uyu mwaka nibwo ubusabe bw'u Rwanda bwo kuba yashyirwa mu murage w'isi bwemewe, ibi bikaba bishyira u Rwanda mu bihugu bishyira imbaraga nyinshi mu kubungabunga ibidukikije.

Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura