Yanditswe Jun, 09 2021 13:15 PM | 26,401 Views
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe irimo gusabirwa kongerwa ku murage w'Isi
Mu karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo, habereye ibiganiro bigamije kurebera hamwe uburyo Pariki y'Igihugu ya Nyungwe yasabirwa kongerwa ku murage w'Isi.
Ibi biganiro bizamara iminsi itatu, bihuje abahagarariye ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bumenyi n'umuco UNESCO mu Rwanda.
Harimo kandi ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa François Xavier Ngarambe, inteko y'umuco n'abayobora pariki y'igihugu ya Nyungwe.
Muri Mutarama 2019 u Rwanda rwari rwasabye ko inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zashyirwa ku rutonde rw'umurage w'isi.
Gusaba ko pariki y'igihugu ya Nyungwe nayo ishyirwa kuri urwo rutonde, ngo bizatuma irushaho kumenyekana no kubungabungwa kuko icumbikiye amoko y'inyoni n'inyamaswa zitaboneka ahandi ahariho hose ku isi.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/wNCMvX8_sR0" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru