Pariki ya Nyungwe irashinja abagenzi bayinyuramo kwangiza urusobe rw'ibinyabuzima

AGEZWEHO

  • Bamwe mu bize amasomo y’uburezi budaheza bavuga ko babuze icyo bakora – Soma inkuru...
  • Ibarura2022: NISR yasoje igikorwa cyo gushyira nimero ku nzu – Soma inkuru...

Pariki ya Nyungwe irashinja abagenzi bayinyuramo kwangiza urusobe rw'ibinyabuzima

Yanditswe Dec, 18 2021 17:33 PM | 101,531 Views



Ubuyobozi bwa Pariki y'igihugu ya Nyungwe burasaba abakoresha umuhanda Nyamagabe-Rusizi unyura muri iyi pariki,kwitwararika ku isuku n'umutekano kuko kutabyubahiriza bikomeje gushyira mu kaga urusobe rw'ibinyabuzima birimo.

Abari muri iyi modoka barerekeza i Kigali bavuye i Rusizi. Baavuga ko bazi uko bagomba kwitwararika mu rugendo rwabo mu gihe banyura muri Nyungwe.

Nyamara Koperative yitwa NCV, Nyungwe Cultural Village, isanzwe ifasha ba mukerarugendo mu bukerarugendo bushingiye ku muco muri iyi pariki ivuga ko bagitoraguramo za plastic,ibisigazwa by'ibiryo,hari yewe n'abikiranura n'umubiri.

Iyi pariki yatangije ubukangurambaga bwitwa "Nyungwe ikeye" burimo ubutumwa bureba abashoferi,abagenzi n'abandi bose bakoresha pariki nk'uko byasobanuwe na Ntihinyurwa Pierre umuyobozi w'ishami rishinzwe guhuza pariki n'abaturage

Ubuyobozi bw'iyi pariki buravuga ko niba nta gikozwe ngo ibi bikorwa bigabanuke ndetse birangire,nta kabuza ibinyabuzima birimo birakomeza kujya mu kaga.Nta mibare y'inyamaswa zimaze kwicwa n'ibyo bikorwa bya muntu,ariko pariki ivuga ko hari itsinda riri kuyegeranya kuva mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka,ikazajya hanze mu minsi iri imbere.

Inama y'abaminisitiri yo kuri 14 Ukuboza uyu mwaka yemeje ko iyi pariki isabirwa gushyirwa ku rutonde rw'umurage w'isi rw'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi,Ubumenyi n'Umuco(UNESCO). 

TWIBANIRE Theogene



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abaturiye Pariki ya Nyungwe barishimira ibyo imaze kubagezaho mu myaka 15 ishize

Nyungwe Canopy Walkway ranked number one forest canopy walkway in the world

Itumanaho ntirikizonga abakoresha umuhanda unyura mu ishyamba rya Nyungwe

ABADIPLOMATE MURI GAHUNDA YO GUSURA IBYIZA BITATSE U RWANDA

TWASUYE PARIKI YA NYUNGWE: Bishimira iterambere ry'ubukerarugendo

Nyungwe: ibinyabuzima biharangwa nibyo bikurura ba mukerarugendo