AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

PSF isanga imurikagurisha rya Made In Rwanda rigenda rifata indi ntera

Yanditswe Nov, 21 2019 17:37 PM | 8,689 Views



Urugaga rw' abikorera mu Rwanda ruvuga ko imurikagurisha ry' ibikorerwa mu Rwanda rigenda rifata intera yisumbuye buri mwaka bikagaragaza ugukura kw' urwego rw' inganda mu gihugu. Ibi PSF irabigarukaho mu gihe i Gikondo abakora ibicuruzwa n’abatanga serivisi zitandukanye mu Rwanda bitabiriye imurikagurisha harimo ibigo bishya bifite ibikorwa bitamenyerewe mu Rwanda.

Mu masaha ya mu gitondo i Gikondo, ibikorwa bya nyuma ku ma stand birarimbanyije, mu gihe ibigo bitandukanye byiyandikishije mu imurikagurisha ry' uyu mwaka ry' ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Expo) bikomeje kuhageza ibicuruzwa na serivisi zitandukanye bigomba kumurikwa.

Ni imurikagurisha rya 5 ry' ubu bwoko ribereye aha hasanzwe habera amamurikagurisha atandukanye ndetse PSF ikavuga ko rigenda rihindura isura umwaka ku wundi.

Umuvugizi wa PSF, Théoneste Ntagengerwa yagize ati "Tugitangira iyi Expo, wasangaga haza ibintu byo mu bukorikori, ibintu by' imbaho cyangwa ibyo tumenyereye mu muco wa Kinyarwanda, ariko ubu ngubu hasigaye haza ibintu byo mu buzima bwa buri munsi. Aho uza ugashobora kubona insinga z' amashyanyarazi, ukabona moto, ukabona, ukabona telefoni, ukabona ibikoresho nka za cooker, n' ibyo mu bwubatsi ukabona abantu bakora imiti bakoresha bashyira amakaro mu nzu, byose bikorerwa mu Rwanda."

Uyu munsi mu imurikagurisha nk' iri uhasanga imodoka, ipikipiki, mudasobwa, ibikoresho byo mu bwubatsi, imashini zifashishwa mu bikorwa bitandukanye ndetse n' ibindi bicuruzwa mu myaka mike ishize kuri bamwe byafatwaga nk' inzozi kuba byakorerwa cyangwa bigateranyirizwa mu Rwanda.

Abaje kumurika ibikorwa byabo bw' ambere n' abasanzwe baryitabira bahamya ko uyu uba ari umwanya ubafasha kwagura amarembo bimenyekanisha ku isoko.

Tuyishimiye Eric ushinzwe ubucuruzi muri Haojue Motors yagize ati "Ni bwo tukiza ndumva nta mwaka uragera, dushaka abaduhagararira mu ntara, mu turere, mu buryo bwose, turashaka kwagura imikoranire, turacyari muri Kigali, ubwo rero twiteze wenda dufashijwe n' iri murikagurisha ko turi bubashe kubona ama contacts yandi, noneho tukareba ukuntu izi products zacu twazigeza mu gihugu hose."

Anita Mukandayisenga  ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa mu ruganda Alfa Cables  we yagize ati "Ntabwo uruganda rumaze igihe kinini, rumaze umwaka umwe rukora, iyo made in Rwanda y' umwaka ushize yabanje nibwo bwa mbere twari dushyize products zacu ku isoko,  abantu batangiye kubimenyera aho ngaho,  nta rindi yamamaza ridasanzwe twakoze. Twatangiriye ahangaha nk' uko muje hano mukatubona tukabibwira abantu, twatangiye gusohoka mu ruganda nyine dusoboka hanze, urumva ko bwari ubwa mbere twari dushyize igicuruzwa hanze, nta narimwe twari bwa kakigurishe, kuva ubwo rero twatangiye gucuruza, tugenda tuzamuka kugeza uyu munsi."

Uyu mwaka abiyandikishije ku murika ibikorwa byabo bagera kuri 410 ugereranyije na 460 bitabiriye mu mwaka ushize. Kuri PSF ngo ibi ntibikwiye gufatwa nk’aho abamurika abagabanutse, ahubwo ngo bahinduye bamwe bahinduye uburyo babikoraga.

Ntagengerwa yagize ati "Mu minsi yashize twashoboraga kugira abantu baza bakajya muri stand ari bane cyangwa batatu, bitewe n' uko bafite imyenda, umuntu afite imyenda y' ubwoko bumwe undi akazana indi tukabahuriza hamwe, ariko ubungubu hasigaye haza Company ikavuga iti jyewe ndashaka stands 3 kugira ngo mbashe kugaragaza ibyanje. Mbashe gucuruza kuko ibyo mfite ntibyakwirwa mu ga stand kamwe, na byo amastand yatubanye makeya, ariko ikindi cyagiye kigaragara ni uko ubu hatangiye no kujya haza abantu bafata imyanya minini tujya twita open area cg VIP, ubundi tugitangira bose bajyaga mu mahema. Ubu batangiye no kwiyubakira bagafata ibintu bigaragara bifatika."

Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizamara iminsi 14 ritangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa kane aho abahasura bazajya bishyura amafranga 200 ku gira ngo binjire aho bizajya bikorwa hifashishijwe telefone zigendanwa. PSF kandi irakangurira abamurika ibikorwa kudahindagura ibiciro bitwaje umubare munini w' ababagana kuko bica intege abakabaye abaguzi bahoraho b' ibyo bakora.

Inkuru mu mashusho


Paschal Buhura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira