AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

PSF igiye gushyiraho amahame agenga umwuga w'ubucuruzi

Yanditswe Oct, 15 2021 09:21 AM | 123,271 Views



Urwego rw'Abikorera rwatangaje ko rurateganya gushyiraho amahame agenga umwuga w'ubucuruzi no guhugura abantu ku bubi bwa ruswa, kugira ngo bifashe gukumira ruswa no kuyihashya.

Mu nama nyunguranabitekerezo n'inzego zinyuranye zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa, Sena y'u Rwanda yagaragaje ko urwego rw'abikorera PSF rwakomeje gutungwa agatoki nk'ururangwamo ruswa. 

Ibi sena y'u Rwanda ibishingira ku bushakashatsi bukorwa n'umuryango ushinzwe kurwanya ruswa Transparency International Rwanda.

Umuyobozi nshingwabikorwa w'uyu muryango, Appolinaire Mupiganyi avuga ko mu rwego rwa PSF hakigaragaramo ibyuho bya ruswa ahanini ishingiye ku miyoborere itanoze.

Yagize ati ''Bigaragara ko urwego rw'abikorera ruri ku isonga mu kugira ibyuho byanyuramo ruswa mu kuyitanga no kuyisaba. Ibyuho bishingiye ku miyoborere aho mu bigo by'abikorera itandukanyirizo ry'uko ikigo gifite ubuzima gatozi n'uwagishinze bidahari. Ugasanga uwashinze ikigo aragifata nk'akarima ke nyamara gifite umuturage giha serivisi kandi n'igihugu kigitezeho umusaruro. Ikindi ni ukudahura kwa nyir'ikigo n'abagenerwabikorwa nk'aho usanga abakapita basaba ruswa abakozi basaba akazi.''

Abitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo bavuze ko inzego zose zikwiye kunoza serivisi ariko hakanakorwa ubushakashatsi ku bihombo biterwa na ruswa.

Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre yagize ati ''Numva hakwiye ubushakashatsi butwereka icyo igihugu gitakaza kubera ruswa, icyo igihugu gitakaza kubera ko hari abatanze ruswa kugira ngo banyereze imisoro n'icyo u Rwanda rutakaza iyo abantu batanze ruswa bagahabwa imirimo bakayita kubera ko batayishoboye.''

Umuvugizi w'urwego rw'abikorera, Ntagengerwa Théoneste avuga ko gushyiraho amahame agenga abikorera bikajyana no kwigisha abantu ububi bwa ruswa byakemura ikibazo.

''Ni ugushyiraho amahame abacuruzi bagenderaho, aho buri wese amenya ibyemewe n'ibitemewe, ibyo bikajyana no gusobanurira no kwigisha abantu ububi bwa ruswa. Ikindi ni ugufasha abacuruzi gukemura ibibazo bituma bajya muri ruswa.''

Perezida wa sena Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko hashingiwe ku nyungu z'umuturage urugamba rwo kurwanya ruswa rutagomba guhagarara.

Ati ''Uko tuzagenda turwanya ruswa ni nako abaturage nabo bazagenda bifuza ko nayo yarangira. Tugafasha abikorera kubona inyungu zabo uko bikwiye, ariko ntibagire n'ibishuko byo kugwa muri ruswa kuko byatuma wa muturage duhagarariye abihomberamo.''

Ubushakashatsi bwa TI-Rw bugaragaza ko urwego rw'abikorera ruza ku mwanya wa 2 mu nzego zigaragaramo ruswa mu Rwanda, aho iri ku kigero cya 7% nk'uko bigaragazwa n'icyegeranyo kuri ruswa cya 2020 (Rwanda Bribery Index 2020) ivuye ku mwanya wa 5 mu mwaka wa 2019 aho yari ku kigero cya 4.23%.

Gusa nta bushakashatsi bwihariye bwari bwashyirwa ahagaragara ku kibazo cya ruswa mu rwego rw'abikorera, uretse uburimo gukorwa n'urwego rw'umuvunyi rufatanyije n'umuryango Transparency International Rwanda.

John Bicamumpaka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira