Yanditswe Apr, 12 2019 17:43 PM | 5,870 Views
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Prof. Samu Rugege asaba abakora mu rwego rw'ubutabera bose gukumira Jenoside no kurwanya ingengabitekerezo yayo, kandi buri wese agaharanira kutaba ikigwari muri uru rugamba.
Ibi yabigarutseho mu muhango wo kwibuka abari abakozi b'inkiko, ubushinjacyaha na minisiteri y'ubutabera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2019.
Uyu muhango wabimburiwe no gushyira indabo ahari urukuta rw'urwibutso, rwanditseho amazina y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga muri izi nzego.
Mu biganiro byatanzwe muri uyu muhango harimo icyagarutse ku buryo ingengabitekerezo ya Jenoside igaragaramo, ariko n'ingamba zo kuyirwanya mu rwego rwo gusigasira ubumwe bw'abanyarwanda.
Athalia Mukabatsinda watanze ubuhamya bw'inzira y'umusaraba yanyuzemo muri Jenoside, yavuze ko n'ubwo agahinda ko kubura abe kadashira, ubu afite icyizere cyo kubaho, asaba ko icyo kizere cyaragwa abakiri bato.
Umuryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside IBUKA washimye uburyo urwego rw'ubutabera rwagize uruhare mu guha ubutabera abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko n'ahari imbogamizi mu kurangiza imanza, ubu Minisiteri y'Ubutabera yabitanzeho umurongo. Visi Perezida wa IBUKA Nkuranga Egide ariko yasabye ko abatarakora ibihano bakatiwe nabo bafatwa.
Inzego z'ubutabera zijeje abarokotse ko zitazahwema guharanira gutanga ubutabera, kandi zikanaharanira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Prof. Sam Rugege avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi uburenganzira ntavogerwa bwo kubaho bwahungabanyijwe, akaba ari inshingano yabo kubusigasira barwanya ingengabitekerezo kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.
Yanasabye kandi ko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bakomeza kwitabwaho, imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.
Inkuru ya Jeannette Uwababyeyi
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru